Byiringiro wiyita umuvugizi w’Abanyamulenge, yamamaganwe.
Kumbugankoranyambaga, Abanyamulenge bamaganye Byiringiro Robert usanzwe wiyita umuvugizi wabo, nyuma yuko akoze ikiganiro kuri radio Itahuka, maze iyo radio imwita umuvugizi wabo Banyamulenge.
Hagati muri iki Cyumweru nibwo i radio Itahuka yakoze ikiganiro, aho Byiringiro Robert, yari umutumirwa muri icyo, aza no kubazwa ikibazo n’umunyamakuru ukora kuri iyi radio witwa Serge, kigira kiti: “Bwana Robert Byiringiro, umuvugizi w’Abanyamulenge; none ibi bivugwa mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu gace ka Masango ho muri teritware ya Uvira, ko hari abasirikare benshi b’u Rwanda, ibiri mu byatumye abaturage bahaturiye bagira ubwoba, urabivugaho iki?”
Uyu munyamakuru wa radio Itahuka yanashimangiye ko aya makuru yemejwe n’umuyobozi wa sosiyete sivile wo muri aka gace, witwa Shanja Emmanuel.
Byiringiro wiyita umuvugizi w’Abanyamulenge, yasubije iki kibazo agira ati: “Urakoze Serge, bivanye n’iki kibazo umbajije, ntigikekeranywa ko badahari. Ariko abahari bose bazanwa n’ingabo z’Abapfurelo.”
Yakomeje agira ati: “Uvuye i Lemera ugakomeza ugana mu kibaya cya Rusizi, iyo ugeze ahitwa Gatogota muri Cheferie Bafuliru, niho ku mupaka wa teritware ya Uvira na Walungu. Aho ngaho ubugeze muri Kamanyola, ari naho hari umupaka w’u Rwanda n’uwa RDC.”
Byiringiro yahamije ko muri ako gace ko ariho Abapfulero bazabambukiriza abarwanyi ba Red-Tabara, berekeza mu misozi miremire y’Imulenge. Ashimangira ko kuba Abapfulero bambutsa aba barwanyi ba Red-Tabara, kandi bakaba bagaragara muri ibyo bice by’iwabo bagomba kubyihanganira ngo kuko nibo batuma uwo mutekano ukomeza kuzamba.
Nubwo Abapfulero bavuga ko muri Masango hagaragaye abasirikare b’u Rwanda, ariko ibi si ukuri, kuko aha muri aka gace, umwe mu Banyamulenge uhaturiye, ariko ku bw’umutekanowe yanze ko amazina ye atangazwa, yavuze ko aha hasanzwe abasirikare benshi barimo abo mu mutwe wa FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse n’ingabo za RDC.
Anavuga kandi ko bitashoboka ko aha hagera ingabo z’u Rwanda ngo kuko igihe iz’i ngabo zahageze, intambara ikomeye yahita yubura. Ariko avuga ko byoshoboka ko Red-Tabara ishobora kuba izihanyura kubufasha bw’Abapfulero.
Muri icyo kiganiro, Robert Byiringiro yatanze kuri radio Itahuka yavuze ko mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo hari gutegurwa intambara iyo yise ngo ni iy’Abatutsi.
Byatumye Minembwe.Com iganiriza bwana Byiringiro tumubaza impamvu y’iyita umuvugizi w’Abanyamulenge, nawe avuga ko yatowe n’akarere kiwe mu gihe cy’intambara yo mu mwaka w’ 2002.
Yagize ati: “Njyewe natowe n’akarere kanje, ubwo twari mu ntambara, igihe RCD yarishaka guhindura politiki yariho icyo gihe. Turabyanga. Turema uburyo bwo guhangana n’ibitero byagabwaga kubaturage, nibwo nagizwe umuvugizi.”
Ibyo bwana Byiringiro yavugaga aha, ni igihe RCD yarwanyaga itsinda ry’Ingabo zari zarayigometseho, rikaba ryari riyobowe na Gen Pacifique Masunzu mu mwaka w’ 2002.
Yanashimangiye ibi avuga ko kuva icyo gihe atarabona umutsimbura, ariko ngwigihe yabonetse azavaho.
Ibiri mu byatumye Abanyamulenge bamwamagana cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Uwitwa Musore Aimable yanditse avuga ati: “Kugira ngo Byiringiro Robert yiyite umuvugizi w’Abanyamulenge abikurahe? Ninde Munyamulenge wo mutora ngwababere umuvugizi! Hubwo n’umwanzi wabo.”
Bigangu we yagize ati: “Umuntu utazi n’igihe intambara yabereye iwacu, yoba umuvugizi w’Abanyamulenge gute? Abantu kuki bigereranya bigezaha. Birababaje!”
Brovo nawe yavuze ko Robert Byiringiro ari Interahamwe kimwe n’izindi. Ati :”Ninde Munyamulenge woja kuri radio Itahuka, i radio ishinzwe gusenya no kurema amacakubiri mu banyagihugu, baba ab’u Rwanda n’Abanyekongo!”
Fidel Sewase, we yagize ati: “Njye ntekereza ko Byiringiro atamenye ibyarimo, ejo bamwe bazahunga, igihe cy’amahoro.”
Ruchahana yagize ati: “Uriya yaraguzwe mu mureke. Nta muntu urimo.”
Byiringiro wiyita umuvugizi w’Abanyamulenge nimuntu ki?
Avuka ahitwa mu Mikatati hafi no mu Kamombo, ho mu misozi miremire y’Imulenge ahazwi nko Mucyohgati Cyaza Rwera, nk’uko Abanyamulenge bakunze kuhita.
Muri izi ntambara, ziri kubera i Mulenge, umugore we n’abana be, ndetse n’ababyeyi biwe, bahungiye mu nkambi ya hitwa Inyenkanda mu gihugu cy’u Burundi.
Ariko Byiringiro we akunze kuba yibera Uvira cyangwa i Bujumbura, nk’uko ubwe akunze kibigaragaza kumbungankoranyambaga.