Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Byiringiro wiyita umuvugizi w’Abanyamulenge, yamamaganwe.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
October 26, 2024
in Regional Politics
0
Umusaza uri muba kuze mu Banyamulenge yafunzwe na FARDC
113
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Byiringiro wiyita umuvugizi w’Abanyamulenge, yamamaganwe.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Kumbugankoranyambaga, Abanyamulenge bamaganye Byiringiro Robert usanzwe wiyita umuvugizi wabo, nyuma yuko akoze ikiganiro kuri radio Itahuka, maze iyo radio imwita umuvugizi wabo Banyamulenge.

Hagati muri iki Cyumweru nibwo i radio Itahuka yakoze ikiganiro, aho Byiringiro Robert, yari umutumirwa muri icyo, aza no kubazwa ikibazo n’umunyamakuru ukora kuri iyi radio witwa Serge, kigira kiti: “Bwana Robert Byiringiro, umuvugizi w’Abanyamulenge; none ibi bivugwa mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu gace ka Masango ho muri teritware ya Uvira, ko hari abasirikare benshi b’u Rwanda, ibiri mu byatumye abaturage bahaturiye bagira ubwoba, urabivugaho iki?”

Uyu munyamakuru wa radio Itahuka yanashimangiye ko aya makuru yemejwe n’umuyobozi wa sosiyete sivile wo muri aka gace, witwa Shanja Emmanuel.

Byiringiro wiyita umuvugizi w’Abanyamulenge, yasubije iki kibazo agira ati: “Urakoze Serge, bivanye n’iki kibazo umbajije, ntigikekeranywa ko badahari. Ariko abahari bose bazanwa n’ingabo z’Abapfurelo.”

Yakomeje agira ati: “Uvuye i Lemera ugakomeza ugana mu kibaya cya Rusizi, iyo ugeze ahitwa Gatogota muri Cheferie Bafuliru, niho ku mupaka wa teritware ya Uvira na Walungu. Aho ngaho ubugeze muri Kamanyola, ari naho hari umupaka w’u Rwanda n’uwa RDC.”

Byiringiro yahamije ko muri ako gace ko ariho Abapfulero bazabambukiriza abarwanyi ba Red-Tabara, berekeza mu misozi miremire y’Imulenge. Ashimangira ko kuba Abapfulero bambutsa aba barwanyi ba Red-Tabara, kandi bakaba bagaragara muri ibyo bice by’iwabo bagomba kubyihanganira ngo kuko nibo batuma uwo mutekano ukomeza kuzamba.

Nubwo Abapfulero bavuga ko muri Masango hagaragaye abasirikare b’u Rwanda, ariko ibi si ukuri, kuko aha muri aka gace, umwe mu Banyamulenge uhaturiye, ariko ku bw’umutekanowe yanze ko amazina ye atangazwa, yavuze ko aha hasanzwe abasirikare benshi barimo abo mu mutwe wa FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse n’ingabo za RDC.
Anavuga kandi ko bitashoboka ko aha hagera ingabo z’u Rwanda ngo kuko igihe iz’i ngabo zahageze, intambara ikomeye yahita yubura. Ariko avuga ko byoshoboka ko Red-Tabara ishobora kuba izihanyura kubufasha bw’Abapfulero.

Muri icyo kiganiro, Robert Byiringiro yatanze kuri radio Itahuka yavuze ko mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo hari gutegurwa intambara iyo yise ngo ni iy’Abatutsi.

Byatumye Minembwe.Com iganiriza bwana Byiringiro tumubaza impamvu y’iyita umuvugizi w’Abanyamulenge, nawe avuga ko yatowe n’akarere kiwe mu gihe cy’intambara yo mu mwaka w’ 2002.

Yagize ati: “Njyewe natowe n’akarere kanje, ubwo twari mu ntambara, igihe RCD yarishaka guhindura politiki yariho icyo gihe. Turabyanga. Turema uburyo bwo guhangana n’ibitero byagabwaga kubaturage, nibwo nagizwe umuvugizi.”

Ibyo bwana Byiringiro yavugaga aha, ni igihe RCD yarwanyaga itsinda ry’Ingabo zari zarayigometseho, rikaba ryari riyobowe na Gen Pacifique Masunzu mu mwaka w’ 2002.

Yanashimangiye ibi avuga ko kuva icyo gihe atarabona umutsimbura, ariko ngwigihe yabonetse azavaho.

Ibiri mu byatumye Abanyamulenge bamwamagana cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Uwitwa Musore Aimable yanditse avuga ati: “Kugira ngo Byiringiro Robert yiyite umuvugizi w’Abanyamulenge abikurahe? Ninde Munyamulenge wo mutora ngwababere umuvugizi! Hubwo n’umwanzi wabo.”

Bigangu we yagize ati: “Umuntu utazi n’igihe intambara yabereye iwacu, yoba umuvugizi w’Abanyamulenge gute? Abantu kuki bigereranya bigezaha. Birababaje!”

Brovo nawe yavuze ko Robert Byiringiro ari Interahamwe kimwe n’izindi. Ati :”Ninde Munyamulenge woja kuri radio Itahuka, i radio ishinzwe gusenya no kurema amacakubiri mu banyagihugu, baba ab’u Rwanda n’Abanyekongo!”

Fidel Sewase, we yagize ati: “Njye ntekereza ko Byiringiro atamenye ibyarimo, ejo bamwe bazahunga, igihe cy’amahoro.”

Ruchahana yagize ati: “Uriya yaraguzwe mu mureke. Nta muntu urimo.”

Byiringiro wiyita umuvugizi w’Abanyamulenge nimuntu ki?

Avuka ahitwa mu Mikatati hafi no mu Kamombo, ho mu misozi miremire y’Imulenge ahazwi nko Mucyohgati Cyaza Rwera, nk’uko Abanyamulenge bakunze kuhita.

Muri izi ntambara, ziri kubera i Mulenge, umugore we n’abana be, ndetse n’ababyeyi biwe, bahungiye mu nkambi ya hitwa Inyenkanda mu gihugu cy’u Burundi.

Ariko Byiringiro we akunze kuba yibera Uvira cyangwa i Bujumbura, nk’uko ubwe akunze kibigaragaza kumbungankoranyambaga.

Tags: Umuvugizi w'Abanyamulenge
Share45Tweet28Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Byinshi wa menya ku gitero cyagabwe na Israel kuri Iran.

Byinshi wa menya ku gitero cyagabwe na Israel kuri Iran.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?