• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Byose yabivuze uburyo perezida w’u Rwanda yamutumaga, uwo n’uwari visi perezida w’u Burundi.

minebwenews by minebwenews
May 26, 2025
in Regional Politics
0
Byose yabivuze uburyo perezida w’u Rwanda yamutumaga, uwo n’uwari visi perezida w’u Burundi.
97
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Byose yabivuze uburyo perezida w’u Rwanda yamutumaga, uwo n’uwari visi perezida w’u Burundi.

Umugabo uri mubavuga rikijana mu Burundi, akaba yaranabaye visi perezida w’iki gihugu ku ngoma ya Pierre Nkurunziza wayoboye u Burundi kuva mu mwaka wa 2005 kugeza 2020, yavuze ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yajyaga mutuma ubwo umubano w’ibihugu byombi warimo agatotsi.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Nibyo uyu munyapolitiki w’Umurundi, Gaston Sindimwo, yagarutseho mu kiganiro yagiranye na YouTube Chanel African Tv, aho yarimo avuga ku gatotsi kagarutse ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi.

Yavuze ko muri iki gihe umubano w’u Burundi n’u Rwanda, hagaragaraga ibimenyetso by’uko wo subira mu buryo, ariko ngo kugeza ubu bikaba bidakunda, kuburyo we atumva ikibura, kuko asanzwe azi ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, ahorana ubushake bwo gutuma igihugu ayoboye kibana neza n’u Burundi.

Yanavuze ko igihe we yari akiri visi perezida w’u Burundi, atari rimwe cyangwa kabiri yagiye ahura na perezida Paul Kagame mu nama, ndetse akamwegera bakaganira, akishimira uburyo uyu mukuru w’u Rwanda yagaragazaga u bushake bwiza.

Ati: “Amafoto menshi mwabonye mpagararanye na Kagame, abandi bakantuka, naragendaga nkamubwira kuko njye ntabwo mba niteguye guhunga umuntu, nakwifuje ko tuvugana, nka mubwira ikibazo nawe akambwira icye, njye yarantumaga kuramutsa umukuru w’igihugu cyacu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza, akansaba ati: ‘nugera i Burundi umundamukirize’ kandi rwose nasohozaga ubutumwa.”

Yakomeje avuga ko Paul Kagame yagaragazaga ubushake bwo kuvugana na Nkurunziza, ati: “Umunsi umwe arambwira ati ‘mpa telephone basi muhamagare,’ ko na mubajije nti ‘none mupfa iki? Ikibazo kiri he? Nawe ati ‘ntacyo mbona ahubwo mundamukirize.”

Avuga ko mu kiganiro yagiranye na Paul Kagame, yageraga aho akamubaza ati ‘ko mwahoze muri inshuti, none mupfa iki? Ati ‘erega nanjye ndamukumbuye, umundamukirize,’ kandi nagera i Burundi nkamumuramukiriza, nti yambwiye ngo nkuramutse.”

Gaston yavuze ko ari ibisanzwe ko muri politiki hazamo ibibazo hagati y’ibihugu, ariko ko biba bikwiye kwicara hamwe mu kabishakira umuti, kandi mu gatera umugongo ibyo bibazo biba byabayeho, ubundi mugaharanira amahoro.

Yagize ati: “Muri politiki, nta mukunzi, nta mwanzi ubamo. Ibyo ni ukugira ngo habeho amahoro ku Burundi, ku Banye-Congo ku Banyarwanda, kuko nta kitagira iherezo.

Agaragaza ko ikosa rijya rikorwa n’ibihugu bimwe na bimwe, ari ugukomeza kwizirika ku mateka y’ibyahise, bigahorana inzigo ari na yo ituma umubano wabyo n’ibindi uzamo igitotsi, kuri we akavuga ko mu gihe ibihugu byiyemeje guhindura page, biba bidakwiye gusubiza amaso inyuma ahubwo bikajya bireba inyungu bihuriyeho.

Tags: BurundiRwandaUmubano

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
Intasi ya Tshisekedi wa RDC na Ndayishimiye w’u Burundi bayifashe.

Intasi ya Tshisekedi wa RDC na Ndayishimiye w'u Burundi bayifashe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?