C64 na Moïse Katumbi: Ibyo batangaje kuri Goma bishobora guteza impinduka zikomeye muri RDC
Minembwe Capital News (MCN)
Ibiro bya Moïse Katumbi byasubije Shabani Lukoo, bishimangira ko ihuriro ry’abanyapolitiki rizwi nka C64 rikomeje kwiyemeza kujya mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nubwo hashobora kubaho inzitizi zigerageza kuburizamo urwo rugendo.
Umujyi wa Goma umaze igihe ugenzurwa na FRN ya Joseph Kabila, kuva mu mpera z’umwaka wa 2024.
Patrick Mundeke, umujyanama wa Moïse Katumbi akaba n’umwe mu bagize Biro Politiki y’ishyaka Ensemble pour la République, yatangaje ko C64 idateze kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo kujya i Goma.
Yashimangiye ko nta muntu cyangwa ikintu na kimwe kizabuza Moïse Katumbi n’abo bafatanyije kugera muri uwo mujyi.
Ku bijyanye n’ibiganiro bya politiki, uruhande rwa Moïse Katumbi rwagaragaje ko mu gihe Perezida Félix Tshisekedi yakomeza kwanga ibiganiro, hashobora kuvuka icyo rwise «dialogue des armes», bisobanura ibiganiro binyuze mu mbaraga z’intwaro.
Iyi mvugo igaragaza umuburo watanzwe n’uruhande rwa Katumbi ku ngaruka zishobora guterwa no gukomeza kutumvikana ku kibazo cy’ibiganiro bya politiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minembwe Capital News (MCN)
