Captain Sébastien Mugunga yishwe arashwe n’abasirikare bagenzi be azira uko yavutse
Amakuru yizewe aturuka mu mujyi wa Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aravuga ko Captain Sébastien (Sabastien) Mugunga Rwamuhigo, umwe mu basirikare b’ingabo za Leta (FARDC), yishwe arashwe n’abasirikare bagenzi be mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 13/11/2025, azira kuba ari Umututsi.
Nk’uko byemezwa n’abatuye muri ako gace, amasasu yumvikanye mu mujyi wa Uvira mu masaha ya nijoro ubwo abarwanyi ba Wazalendo barasanaga n’ingabo za Leta (PM). Captain Mugunga, wari ushinzwe kugenzura umutekano w’abasirikare bari ku burinzi, ngo yagiye kureba uko ibintu byifashe, ahasanga bamwe mu basirikare bari kumwe n’abantu bavuga Iringala, maze baramurasa ahita yitaba Imana ako kanya.
Umwe mu bari hafi y’aho byabereye yabwiye Minembwe Capital News ati:
“Capitaine Mugunga yaraye arasiwe i Uvira nyuma y’uko amasasu yumvikanye nijoro. Yabyutse ajya kureba ko abari ku burinzi bari maso, ariko asanga abamurindaga bari kumwe n’abantu bavuga ururimi rw’Iringa, bahita bamurasa mu nda. Yahise apfa ako kanya.”
Amakuru yandi yemeza ko nyakwigendera yashinjwaga kuba avuga ururimi rw’Ikinyarwanda, icyaha kimaze igihe gikoreshwa n’abasirikare bamwe muri FARDC nk’urwitwazo rwo kwibasira no kwica abasirikare bakomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi.
Captain Sébastien Mugunga yavukiye i Kiroriwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, akaba yari umwe mu basirikare bazwiho ubunyangamugayo, ubwitange n’umurava mu kazi. Yari S4 wa batayo (bataillon) yakoreraga mu Bijombo, ariko mu minsi ya vuba yari yoherejwe gukorera Uvira.
Amakuru mashya aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko uwamurashe ari umusirikare wari escort we bwite, wari wagiranye amakimbirane n’umugore we. Uwo musirikare ngo yakubise umugore, maze umugore atabaza Captain Mugunga kugira ngo amubuze gukomeza kumukubita.
“Ubwo Captain Mugunga yinjiye mu nzu ashaka guhagarika uwo musirikare wakubitaga umugore, uwo musirikare yahise akora ku ntwaro aramurasa.”
Abasesenguzi b’umutekano muri Kivu y’Amajyepfo basobanura ko uru rupfu rwa Captain Mugunga rugaragaza ikibazo gikomeye cy’ivangura, urwango n’akarengane bikomeje kuranga ingabo za RDC, aho bamwe mu basirikare bakomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bakomeje kwicwa, gufungwa cyangwa guhezwa bazira inkomoko yabo.
Kugeza ubu, ubuyobozi bw’igisirikare cya RDC ntiburagira icyo butangaza ku by’uru rupfu. Gusa amakuru yizewe yemeza ko abasirikare barashe Captain Mugunga bahise batabwa muri yombi, ubu bafungiye i Uvira, mu gihe hategerejwe iperereza ryimbitse ku byabaye.
Umurambo wa nyakwigendera uri mu bitaro bya gisirikare bya Uvira, aho biteganyijwe ko uzakorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa mu cyubahiro kimukwiriye.








