Centre ya Sake, iherereye muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Abaturage bayihunze mo bose, isigaramo ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo na SADC.
Ahitwa Mubambiro, hafi na Sake, mu birometre 27 n’u Mujyi wa Goma, hagaragaye urujya n’uruza rw’abaturage berekezaga i Goma bahunga, nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mu baturage baturiye ibyo bice.
Aba baturage barahunga imirwano ikaze ikomeje guhuza M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.
Iy’i mirwano yatangiye igihe c’isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 07/02/2024, abaturage bahunze iy’i ntambara batanze ubuhamya bavuga ko kuva ubwo bahungaga iyo mirwano isaha z’igitondo bakomeje kumva ibisasu biremereye byakomeje kugwa muri Centre ya Sake.
Abarimo guhunga bose banyuze ku muhanda uhuza Sake na Goma. Abenshi bari bikoreye imizigo y’ibiribwa n’ibindi birimo ibyo kuryamaho, nk’uko Justin ya bibwiye Minembwe Capital News.
Nta modoka na moto biri kugaragara mu muhanda uhuza Sake na Goma, usibye abantu bagenda n’amaguru.
Justin ya vuze kandi ko abahunze Sake bose berekeje mu nkambi ziri i Goma, nk’iya Bulengo na Rusayo.
K’urundi ruhande haravugwa ko ingabo za M23 zi zengurutse u Mujyi wa Sake. Gusa bikavugwa ko ingabo za FARDC zikomeje kuva mubice byohirya nohino muri RDC, hari nk’i zivugwa ko zavuye i Kinshasa abandi Bukavu ndetse n’ahandi, bikavugwa ko batabaye kugira ngo u Mujyi wa Sake utaja gufwa na M23.
Biravugwa ko mugihe M23 yafata Sake, ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa zahita zikura muri Goma, ikaja mu maboko ya M23.
Bruce Bahanda.