CEPAC na CADEC nyuma y’igihe kirere bapingana, bahuye basabana imbabazi, inkuru irambuye
Itorero rya 8ème CEPAC n’irya 37ème CADEC, amakanisa akorera mu misozi miremire y’i Mulenge ataracanaga uwaka kuva kera; abayobozi bayo bahuye bakora
ibiganiro, babisabanamo n’imbabazi, ubundi kandi baranababarirana.
Ibiganiro byo gusabana imbazi hagati yaya matorero yombi, byabaye ku cyumweru tariki ya 05/10/2025, bibera mu Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Impande zombi amakuru akagaragaza ko zabifashijwemo n’ubuyobozi bw’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23.
Nk’uko aya makuru akomeza abivuga ku ruhande rwa Twirwaneho hari umugaba mukuru w’Ingabo z’uyu mutwe wa Twirwaneho Brigadier General Charles Sematama, mu gihe umutwe wa M23 wo harimo Colonel Oscar Ndabagaza n’abandi.
Naho abari bahagarariye 8ème CEPAC barimo abapasitori batandukanye ndetse n’aba Reverend, kimwe kandi n’abaje bahagarariye 37ème CADEC.
Mu mashusho abyerekana, agaragaza abayobozi baya matorero bahagaze hamwe nk’ikimenyetso cy’ubufatanye, ndetse kandi barimo no gusangira, nk’igihamya cyo kuba umwe, nk’uko Yesu ari umwe n’Imana.
Mu mwaka wa 1980, ni bwo aya matorero yatandukanye, ni nyuma y’aho abenshi bari baturiye iyi misozi y’i Mulenge banenze imiyoborere ya CEPAC ikanisa rimwe Abanyamulenge bari bafite icyo gihe, bazana CADEC.
Ubwo bimukaga baja muri iri rya CADEC, muburyo bunyuranyije n’amategeko batwaye bimwe mu bikoresho bya CEPAC, iryo bahozemo kuva Abanyamulenge bakira agakiza, ibyanatumye abagiye muri CADEC batengwa( barahagarikwa).
Bivugwa ko bimwe mu bikoresho batwawe, birimo ibikoresho bikoreshwa mu kwegera “uruhimbi rw’Umwami Yesu,” ndetse kandi bimukana n’indi mitungo y’itorero itandukanye yarimo n’amapfizi, n’ibindi.
Ibi byaje gutuma habaho umuzi mubi hagati y’abasigaye n’abagiye, kuko hari n’ubwo abasigaye bakundaga gukoresha amagambo asezereza, bakayabwira abagiye, aho bagiraga bati: “CADEC ntibazaja mu ijuru.”
Ubundi kandi bakavuga bati: “Nkure nanjye mbonwe.” Bishatse kuvuga ko bishakiye ibyubahiro, mu gihe abakristu basanganwe imyizerere ivuga ko “Imana n’iyo ikura kucyavu, ikicyazanya n’ibikomangama.”
Nyamara nubwo hari uko kutumvikana, ariko Abahanuzi bakomezaga guhanura, bakavuga ko Imana ishakako aya matorero yombi asabana imbazi, kandi akagendererana.
Hari n’ubwo aba bahanuzi bavuga ko Imana yababwiye ko nibatagira ubumwe ngo bagendererane, hazaduka intambara igasenya n’igihugu cyabo.
Bimwe muri ibyo babwirwaga, byarabaye, bifatwa nk’inkoni bakubiswe.
Umwe mu bakozi b’Imana uri ruguru, wanabonye aho iki gikorwa cyo guhuza aya matorero cyabaye, yabwiye Minembwe Capital News ko “Imana yakoze umurimo ukomeye, CEPAC na CADEC birahura.”
Yavuze kandi ko guhura kwa CEPAC na CADEC babirangijemo amahoro adasanzwe mu gihugu cyabo.
Yasoje avuga ko ibyabaye biri mubyo Imana yari yarabwiye kuva kera.

