Chef-Ndahinda yavuze ku bibazo Abanyamulenge bakomeje guhura nabyo i Mulenge harimo n’ibyo baterwa n’Ingabo z’u Burundi
Ndahinda Karojo, umwe mu ba-Chefs bagize akarere ka Minembwe, yagaragaje ibibazo Abanye-kongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bakomeje guhura nabyo muri iki gice cy’i misozi miremire y’i Mulenge, giherereye muri Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ndahinda yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu Minembwe, arigaragariza ko n’ubwo Abanyamulenge iwabo kuri ubu hatuje, ariko ko bagikomeje guca mu birushya byinshi biterwa n’Ingabo za RDC n’iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR!
Mu bibazo yagaragaje harimo kubura umunyu, amavuta, isukari, amazutu n’ibindi.
Yasobanuye kw’ibi biva kukuba Ingabo z’u Burundi, iza FARDC, FDLR na Wazalendo baragoteye Abanyamulenge muri Minembwe. Avuga ko zibabuza kurema amasoko abonerwamo biriya bicuruzwa bikenewe mu buzima bw’iminsi yose.
Avu ko Minembwe ituwe n’amoko atandukanye, Abanyamulenge, Abapfulero, Abanyindu Ababembe, Abarega n’abandi.
Agaragaza ko aya moko yose abanye neza, kandi ko anasabana mu buryo butandukanye, bitewe n’ubuyobozi bwiza bwa Twirwaneho bugenzura iki gice.
Abajijwe ku basirikare b’u Burundi baheruka guha umutwe wa Twirwaneho amasaha ntarengwa yo kuba wavuye muri Mikenke.
Yasubije ko “Abarundi bishe Abanyamulenge mu Gatumba muri 2004, ntibakurikiranwa n’u butabera, bityo agaragaza ko n’ibyo bakomeje kwikora ari akamenyero, ngo kuko bakomeje ku babakurikira n’iwabo mu Minembwe.”
Ndahinda avuga ko Abarundi bakwiye kumenya ko Minembwe atari igice cy’u Burundi, kuburyo boyikoreramo buri kintu cyose bishakiye.
Mu gusoza asaba Abarundi kwitondo no gucisha make, ngo kuko “ibihe biha ibindi.”
Ingabo z’u Burundi zifite ibirindiro mu marembo y’umujwi wa Minembwe n’uwa Mikenke, aho ni Nyamara, Birarombili, Gitashya, Gipupu, Mikarati, Point Zero n’ahandi.





