Col.Willy Ngoma yagize icyo vuga ku Banyamulenge bicwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu bya gisirikare, Colonel Willy Ngoma, yatangaje ko abatekereza ko bazamaraho ubwoko bw’Abanyamulenge bibishye cyane kandi ko aba Banyamulenge bagiye kuzajya batembera uko bashaka mu gihe cyavuba.
Ni ubutumwa uyu muyobozi wo muri m23 yatanze nyuma y’aho Twirwaneho yarimaze kwemeza urupfu rwa General Rukunda Michel wamenyekanye ku izina rya Makanika, aho yagaragake ko yishwe n’igitero drone y’igisikare cya Congo yagabye aho yarari i Gakangala.
Makanika yari umuyobozi mukuru wa Twirwaneho, ikora ibikorwa byo kwirwanaho, kuko ubutegetsi bw’i Kinshasa buhora bugaba ibitero ku Banyamulenge igamije ku barimbura no kubanganza.
Ubwo Willy Ngoma yatangaga ubu butumwa yagize ati: “Bwira abo batekereza ko bagiye gukuraho ubwoko bw’Abanyamulenge muri Repubulika ya demokarasi ya Congo ngo baribeshya. Abo mu bwoko bw’Abanyamulenge ni Abanye-kongo bari mu gihugu cy’abakura mbere babo, kandi vuba bazidegembya, babe bemerewe kugenda aho bashaka hose mu gihugu.”
Col. Makanika yishwe na drone ya FARDC, nk’uko Twirwaneho yabivuze mu itangazo yaraye ishize hanze. Muri iryo tangazo yarigaragajemo ko iriya drone yaturutse i Kisangani.
Nyakwigendera iminsi yiwe yabayeho hano ku Isi yagiye aharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge. Ni mu gihe bahora babuzwa ukubaho kwabo nk’abandi Banye-Kongo.
Twirwaneho kandi yavuze ko urugamba rwo kwirwanaho rugikomeje, ndetse ko umusingi n’ibikorwa bya General Rukunda Michel yasize y’ubatse nta kizabisenya kugeza Abanyamulenge bageze ku mahoro arambye.