• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Constant Mutamba yitabye ubushinjacyaha i Kinshasa.

minebwenews by minebwenews
June 4, 2025
in Conflict & Security
0
Constant Mutamba yitabye ubushinjacyaha i Kinshasa.
79
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Constant Mutamba yitabye ubushinjacyaha i Kinshasa.

Minisitiri w’u butabera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo yitabye ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kunyereza amafaranga yari agenewe kubaka gereza y’i Kisangani mu ntara ya Tshopo.

Aher’ejo ku wa kabiri tariki ya 03/2025, Mutamba ushinjwa kunyereza umutungo wa Leta wari ugenewe kubaka gereza y’i Kisangani, ni bwo yitabye ubushinjacyaha bubimushinja.

Amashusho amugaragaraza yerekana aherekejwe n’itsinda ry’abantu benshi, abo amakuru avuga ko ari abamushigikiye bari bamuherekeje ku biro by’ubushinjacyaha buherereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya RDC.

Rugikubita, Mutamba yari yaravuze ko atazitaba uyu mushinjacyaha, hubwo agaragaza ko uwo mushinjaha na we ubwe hari ibyaha nawe aregwa.

Dosiye ya Mutamba iri mu madosiye yagarutsweho cyane muri iyi minsi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ni mu gihe uyu minisitiri w’ubutabera yavuze ko umuntu uzajya ahamwa no kunyereza umutungo wa Leta yajya akatirwa urwo gupfa.

Bitangaje, Mutamba wavuze ayo magambo, arashinjwa kunyereza miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika yari agenewe kubaka gereza y’i Kisangani, nubwo uyu Mutamba ahakana ibi birego byose aregwa.

Amakuru avuga ko iriya gereza ko yari genewe kubakishwa na miliyoni 39, hanyuma uyu mu minisitiri aryamo 19.

Mu cyumweru gishize inteko ishinga amategeko ya Congo yatoye kubwiganze ko minisitiri Mutamba akurikiranwa n’ubushinjacyaha kuri ibi byaha akekwaho.

Nyamara nubwo Mutamba yitabye ubushinjacyaha, ku munsi w’ejo ku wa kabiri ntiyashimye kugira icyo abwira itangazamakuru ryo muri iki gihugu, kuko ibyo yavugiye imbere y’umushinjacyaha yabigize ibanga ryose.

Ibyo Mutamba ashinjwa, ni byo abategetsi b’iki gihugu bagiye banengwa kuva mbere kose. Bavugwaho ibikorwa byo kunyereza imitungo y’iki gihugu, ariko ntibakurikiranwe n’igihe bakurikiranwe ntibahamwe nabyabyaha bashinjwa, kandi ari byo byakogombye kugaragaza ikimenyetso cya demokarasi no kubahiriza amategeko.

Tags: KunyerezaMiliyoni 19MutambaUbushinjacyaha

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?