• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Corneille Nangaa ukuriye AFC yagize icyavuga ku gihano cy’urupfu yakatiwe na leta ya Kinshasa.

minebwenews by minebwenews
August 9, 2024
in Regional Politics
0
Corneille Nangaa ukuriye AFC yagize icyavuga ku gihano cy’urupfu yakatiwe na leta ya Kinshasa.
61
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Corneille Nangaa ukuriye AFC yagize icyavuga ku gihano cy’urupfu yakatiwe na leta ya Kinshasa.

Umuhuza bikorwa w’ihuriro rya AFC ribarizwamo na M23, yavuze ko igihano cy’urupfu yakatiwe na leta ya Kinshasa we n’abagenzi be ko ari kimenyetso cy’uko ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bugeze ku iherezo.

Tariki ya 08/08/2024 ni bwo urukiko rwa gisirikare rw’i Kinshasa rwakatiye Nangaa na bagenzi be igihano cy’urupfu nyuma y’uko urwo rukiko rwari rwabahamije ibyaha birimo ibyo mu ntambara, kujya mu mutwe ugamije kurwanya ubutegetsi ndetse kandi bashinjwa ubugambanyi.

Kuri iki gihano cy’urupfu abagikatiwe barimo kandi na Maj Gen Sultan Makenga ukuriye ingabo za M23 , Brig Gen Byamungu, Lt Col Willy Ngoma, Col Vianney Kazarama, Berterand Bisimwa, Lawrence Kanyuka n’abandi.

Bwana Corneille Nangaa abinyujije kurukuta rwa X, yavuze ko biriya bihano, leta ya Kinshasa yabibahaye kubera ubwoba ifite kandi ko iyi leta iri kugana ku iherezo.

Yagize ati: “Iyo ubutegetsi bwagize ubwoba, buterwa no kuba bubona ko kugwa kwabwo kwegereje. Kandi kugwa kwabwo ni iyi nkinamico y’imanza zikurikirwa n’ibi bihano birimo gukabya. Ni ibigaragaraza ubwoba bw’ubutegetsi bubi kandi bubona ko iherezo ryabwo ryegereje.”

Nangaa yavuze ko igihano cy’urupfu we na bagenzi be bahawe kireba kandi kikaba kiraje inshinga abagifashe, mbere yo kubateguza ko nyuma y’uko RDC izaba yamaze kubohorwa bazisanga basaba AFC imbabazi zo kuba barahamije amategeko atemewe bagamije gushimisha umunyagitugu w’umutekamutwe, w’umurwanyi ndetse n’umubeshyi ruharwa.”

Yunzemo ko biriya bihano byerekana ko AFC iri gukoza imitwe y’intoki ku ntsinzi, ashimangira ko iri huriro rigomba kugeza igihe muri RDC hazabera impinduramatwara ikurikije itegoko nshinga.

             MCN.
Tags: KinshasaKu gihano cy'urupfu yakatiweNangaa CorneilleYagize icyavuga

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?