• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Corneille Nangaa yatangaje ko nta mpungenge Alliance Fleuve Congo ifitiye ingabo za SADC.

minebwenews by minebwenews
February 19, 2024
in Regional Politics
0
Corneille Nangaa yatangaje ko nta mpungenge Alliance Fleuve Congo ifitiye ingabo za SADC.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Corneille Nangaa uyoboye Alliance Fleuve Congo yatangaje ko nta kabuza umutwe we uzavanaho ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni byo Corneille Nangaa yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya La libre, kuri uyu wa Gatandatu wi Cyumweru gishize, tariki ya 17/02/2024.

Corneille Nangaa yashimangiye ko ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi ko bwaranzwe n’ubwicanyi, gukoresha nabi inzego zubutabera, ivangura moko no guhungabanya umutekano w’u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Nangaa yagize ati: “Tshisekedi niwe wateye umutekano muke, ategura imitwe y’itwaje imbunda n’ubwicanyi bwa korewe Abasivile. Wibuke n’uko Wazalendo bishwe barashwe n’abasirikare bashinzwe kurinda u mukuru w’igihugu i Goma, mu kwezi kwa munani, umwaka w’2023. Tshisekedi akwiye kubazwa urupfu rwa ba general barimo Delphin Kahimbi, Timothée Mukunto, kimwe na Ange Matondo na William Ngoy wapfiriye mu rwego rw’u batasi.”

Yavuze ko ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi buteje ikibazo imbere mu gihugu mu karere iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo giherereyemo, ndetse no k’urwego mpuzamahanga. Nangaa asobanura ko ihuriro ry’i Shyaka rya Alliance Fleuve Congo ko ryabayeho kugira ngo rikureho ubwo butegetsi bu teje akaga ku rwego mpuzamahanga no mu gihugu imbere.

Nangaa wahoze akuriye aka Nama gashinzwe gutegura amatora muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yanasobaniriye umunyamakuru wari umwibukije ko ingabo za SADC ko zagiye gufasha igisirikare cya leta ya perezida Félix Tshisekedi, avuga ko nta mpungenge ziriya ngabo za SADC ziteye ngo kuko ntacyo zabakoraho mu gihe intambara iri kubera muri RDC ishingiye ku bibazo biri hagati ya banyekongo.

Ati: “Tuzajya i Kinshasa gukuraho abantu bishimira ivangura moko, dushireho iherezo kuri ubu butegetsi bubi.”

Yavuze kandi ku kuba ihuriro ry’ishyaka rye ryifuza ibiganiro na leta ya Kinshasa, ariko asobanura ko ibyo leta ya Kinshasa itabikozwa.

Uyu munyapolitike uvugwa cyane muri iki gihe Corneille Nangaa mu gusoza iki kiganiro yabwiye umunyamakuru wa La libre ko perezida Félix Tshisekedi yarenze imirongo itukura yose ngo kandi ayirenga inshuro ninshi ku biteganywa nitegeko nshinga, asuzuguza igisirikare cy’igihugu imbere y’amahanga, bityo rero ngo icyo akwiye ni ugufungwa, akabazwa ibibi byose yakoze.

Yagize ati: “Nta kabuza Perezida Félix Tshisekedi azafungwa abazwe ubuhemu yahemukiye igihugu.”

Nangaa yatangaje ibi mugihe u Mujyi wa Goma wugarijwe n’ibibazo by’i ntambara aho ndetse kuri ubu abaturage bavuga ko inzara ibamereye nabi, nyuma y’uko M23 itandukanije uwo Mujyi na za teritware zigize i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

MCN.

Tags: Bagashiraho iherezo ubutegetsiCorneille NangaaPerezida Félix TshisekediSADC
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
U Burusiya ngo burashaka gutera kimwe mu bihugu byo mu muryango wa NATO.

U Burusiya ngo burashaka gutera kimwe mu bihugu byo mu muryango wa NATO.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?