Cuba Yatangaje Urupfu rw’Abasirikare Imirongo mu Gikorwa cya Amerika cyafatiwemo Perezida Maduro
Guverinoma ya Cuba yatangaje ko abasirikare bayo 32 baguye mu gikorwa cya gisirikare cyakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Venezuela, cyari kigamije guta muri yombi Perezida w’icyo gihugu, Nicolás Maduro, kugira ngo aburanishwe muri Amerika.
Ibi byatangajwe ku Cyumweru tariki ya 04/01/2026, aho Cuba yavuze ko abo bishwe bose bari abasirikare n’abakozi b’inzego z’umutekano n’ubutasi za Cuba, bari bafite inshingano zo kurinda umutekano. Guverinoma ya Cuba yanatangaje ko hazaba iminsi ibiri y’icyunamo tariki ya 05 na 06/01/2026, mu rwego rwo guha icyubahiro abapfiriye muri icyo gikorwa, ikavuga ko gahunda z’ikiriyo zizamenyeshwa mu gihe kiri imbere.
Mu itangazo ryasohowe, Leta ya Cuba yasobanuye ko abo bapfuye bari mu kazi kabo ko kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu, bagaragaje ubutwari n’ubwitange bukomeye. Itangazo rigira riti: “Nk’uko byari inshingano zabo mu bijyanye n’umutekano n’ubwirinzi, abo bacu bakoze akazi kabo kinyamwuga kandi mu butwari buhambaye, bicwa nyuma yo kurwana bikomeye n’ababateye ku nyubako zari zirimo Perezida Maduro.”
Cuba imaze igihe itanga ubufasha mu by’umutekano kuri Perezida Nicolás Maduro kuva yajya ku butegetsi. Gusa, kugeza ubu ntiharamenyekana umubare nyawo w’abasirikare ba Cuba bari bashinzwe kumurinda mu gihe cy’igikorwa yafatiwemo, ndetse n’abandi bapfiriye mu bindi bice by’igihugu.
Perezida Nicolás Maduro w’imyaka 63 n’umugore we, Cilia Flores, batawe muri yombi n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas, ku wa Gatandatu tariki ya 03/01/2026, bahita bajyanwa muri Amerika. Kugeza ubu, Maduro afungiye muri gereza yo mu Mujyi wa New York, aho ategereje kwitaba urukiko kuri uyu wa Mbere, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.
Maduro yashinjwe mu mwaka wa 2020 ibyaha birimo umugambi wo gukorana n’abacuruza ibiyobyabwenge hagamijwe ibikorwa by’iterabwoba. Icyakora, we yakomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko nta ruhare na ruto abifitemo.
Iyi nkuru ikomeje gukurura impaka n’impungenge ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ku ngaruka z’iki gikorwa ku mubano wa dipolomasi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Cuba na Venezuela, ndetse n’ingaruka zacyo ku mutekano w’akarere kose.






