• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 14, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Cuba Yatangaje Urupfu rw’Abasirikare Imirongo mu Gikorwa cya Amerika cyafatiwemo Perezida Maduro

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 5, 2026
in World News
0
Leta ya Venezuela Yagize Icyo Itangaza ku Iburirwa Irengero rya Perezida Wayo, Ihakana Ibyatangajwe na Amerika
78
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Cuba Yatangaje Urupfu rw’Abasirikare Imirongo mu Gikorwa cya Amerika cyafatiwemo Perezida Maduro

Guverinoma ya Cuba yatangaje ko abasirikare bayo 32 baguye mu gikorwa cya gisirikare cyakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Venezuela, cyari kigamije guta muri yombi Perezida w’icyo gihugu, Nicolás Maduro, kugira ngo aburanishwe muri Amerika.

READ ALSO

Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira

OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo

Ibi byatangajwe ku Cyumweru tariki ya 04/01/2026, aho Cuba yavuze ko abo bishwe bose bari abasirikare n’abakozi b’inzego z’umutekano n’ubutasi za Cuba, bari bafite inshingano zo kurinda umutekano. Guverinoma ya Cuba yanatangaje ko hazaba iminsi ibiri y’icyunamo tariki ya 05 na 06/01/2026, mu rwego rwo guha icyubahiro abapfiriye muri icyo gikorwa, ikavuga ko gahunda z’ikiriyo zizamenyeshwa mu gihe kiri imbere.

Mu itangazo ryasohowe, Leta ya Cuba yasobanuye ko abo bapfuye bari mu kazi kabo ko kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu, bagaragaje ubutwari n’ubwitange bukomeye. Itangazo rigira riti: “Nk’uko byari inshingano zabo mu bijyanye n’umutekano n’ubwirinzi, abo bacu bakoze akazi kabo kinyamwuga kandi mu butwari buhambaye, bicwa nyuma yo kurwana bikomeye n’ababateye ku nyubako zari zirimo Perezida Maduro.”

Cuba imaze igihe itanga ubufasha mu by’umutekano kuri Perezida Nicolás Maduro kuva yajya ku butegetsi. Gusa, kugeza ubu ntiharamenyekana umubare nyawo w’abasirikare ba Cuba bari bashinzwe kumurinda mu gihe cy’igikorwa yafatiwemo, ndetse n’abandi bapfiriye mu bindi bice by’igihugu.

Perezida Nicolás Maduro w’imyaka 63 n’umugore we, Cilia Flores, batawe muri yombi n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas, ku wa Gatandatu tariki ya 03/01/2026, bahita bajyanwa muri Amerika. Kugeza ubu, Maduro afungiye muri gereza yo mu Mujyi wa New York, aho ategereje kwitaba urukiko kuri uyu wa Mbere, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Maduro yashinjwe mu mwaka wa 2020 ibyaha birimo umugambi wo gukorana n’abacuruza ibiyobyabwenge hagamijwe ibikorwa by’iterabwoba. Icyakora, we yakomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko nta ruhare na ruto abifitemo.

Iyi nkuru ikomeje gukurura impaka n’impungenge ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ku ngaruka z’iki gikorwa ku mubano wa dipolomasi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Cuba na Venezuela, ndetse n’ingaruka zacyo ku mutekano w’akarere kose.

Tags: 32abasirikareCuba

Related Posts

Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira
World News

Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira

September 10, 2026
OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo
World News

OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo

September 10, 2026
Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko
World News

Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko

September 9, 2026
U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza
World News

U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza

September 9, 2026
Intambara hagati ya Washington na Tehran yinjiye mu kindi cyiciro gikomeye
World News

Intambara hagati ya Washington na Tehran yinjiye mu kindi cyiciro gikomeye

September 6, 2026
RDC–Israel: Perezida Herzog yasezeranyije gufasha Tshisekedi, mu Burasirazuba abaturage basaba ko ubufasha butazongera intambara
World News

RDC : Une décision majeure, l’ambassade en Israël sera transférée à Jérusalem

September 4, 2026
Next Post
Fizi mu Kangaratete, Abaturage Batangiye Guhunga Ingo Zabo Nyuma y’Imirwano Ikaze ya Wazalendo

Fizi mu Kangaratete, Abaturage Batangiye Guhunga Ingo Zabo Nyuma y’Imirwano Ikaze ya Wazalendo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR
  • INTWARI MAJOR BYINSHI KIJUGUMBA: Hashize Umwaka Umwe Havuzwe Amakuru y’Urupfu Rwe mu Minembwe
  • Imirwano Hagati y’Ihuriro ry’Ingabo za RDC na MRDP-Twirwaneho Yongeye Kuvugwa i Fizi
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?