Desire wari ufunganwe na murumana we Uvira bafunguwe.
Desire Amoni, mwene Amoni wari ufunganwe na mwene se wabo witwa Butare Joel bafunguwe.
Bari bamaze iminsi ingana n’ukwezi bafungiwe mu mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Bafashwe mu mpera z’ukwezi kwa Cumi uyu mwaka.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 03/12/2024 ni bwo aba basore barekuwe.
Desire, nk’uko yabisobanuriye MCN nu ko bafashwe ubwo bari bageze Uvira bashaka kwerekeza i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.
I Bujumbura bakaba bari bagiyeyo mu bukwe bwa mushiki wabo, ndetse kandi bari bateganyije kuba no mu kiriyo cy’uwitwa Filipe wari uheruka kwitaba Imana aho yari atuye i Bujumbura.
Ati: “Twari tugiye mu Bukwe bwa mushiki wacu i Bujumbura; tugiye no mu kiriyo cya Reverend Filipe . Uvira, tuhageze baradufata baradufunga.”
Desire yavuze ko ku mufunga atazize kuba adafite ibyangombwa, ko ahubwo yazize kuba ari Umunyamulenge.
Yasoje ashimira Imana kuko yemeye ko afungurwa.
Yagize ati: Mu mfashe gushima Imana, kandi ndayishimiye ko yemeye ko dufungurwa.”
Gufunga Abanyamulenge muri RDC bigenda bikomeza gufata intera, kandi ahanini bazira ubwoko bwabo. Bagasaba ko ibyo byagira iherezo, kuko RDC ari cyo Gihugu cyabo badateze kuzagira ikindi.