• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 26, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Perezida Tshisekedi yasabye abakristo kumufasha gusenga agatsinda umwanzi we.

minebwenews by minebwenews
December 3, 2024
in Religion
0
Perezida Tshisekedi yasabye abakristo kumufasha gusenga agatsinda umwanzi we.
76
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Tshisekedi yasabye abakristo kumufasha gusenga agatsinda umwanzi we.

Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasabye abizera bose ku mufasha bagatakambira Imana ikamuha gutsinda umutwe wa M23.

Ibi nibyo yavuze ku itariki ya 02/12/2024, ubwo yari mu Ntara ya Haut-Uele, yasabye ko hategurwa amasengesho mu gihugu hose hagamijwe kubona igitangaza, kugira ngo babashe gutsinda umutwe wa M23.

Mu ijambo yatanze uwo munsi yagaragaje uburakari bwinshi, anavuga ko hari Abanyekongo bafatanyije n’abanyamahanga mu gushaka gushyira igihugu mu muriro w’amaraso.

Yavuze ko abanya-kisangani bari mu bantu bahuye n’uburibwe bw’intambara, bityo ko bakwiriye guhuriza hamwe kugira ngo batsinde umwanzi.

Ntiyarekeyeho, kuko yanikomye u Rwanda, avuga ko ari umuturanyi mubi ufite imigambi mibisha kuri RDC, ngo ugamije gusahura imitungo kamere igihugu cye gifite.

Yagize ati: “Arashaka gutuma duhera mu bukene n’umubabaro udashyira.”

Yasabye urubyiruko kuryamira amajanja, kuko ngo u Rwanda rwifuza kuyobya imitekerereze yarwo ngo rubashe kubacura bufuni na buhoro, rubajyane mu bikorwa by’ubwicanyi no guhohotera ikiremwamuntu.

Tshisekedi yongeye kandi kwikoma kiliziya Gatolika , ikunze kumusaba kuganira n’umutwe wa M23, ibyo we atifuza kumva mu matwi ye, asaba gusengera gutsinda umutwe wa M23.

Ati: “Umuryango w’Imana wategura amasengesho hirya no hino mu gihugu kugira ngo tubone igitangaza, urugero nk’iherezo ry’intambara mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu.”

Ibi abitangaje mu gihe intambara igikomeye hagati y’ingabo za RDC n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Tags: Agatsinda M23GusengaTshisekedi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?