Dore Uduce Twabereyemo Imirwano mu Gitondo cy’uyu Munsi: Amakuru Yatangajwe na FARDC Avuguruzwa n’Ayo ku Butaka
Minembwe Capital News (MCN)
Imirwano yakomeje kuvugwa mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Walungu no mu nkengero za Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Gusa, amakuru yatangajwe ku duce FARDC ivuga ko yongeye kwigarurira ntahuye n’andi aturuka ku butaka, nk’uko amasoko ya MCN abigaragaza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, hatangajwe amakuru avuga ko FARDC, ifatanyije n’ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro baturutse i Burayi no muri Aziya, yigaruriye agace ka Muhungu nyuma y’imirwano yahuje izo ngabo n’abasirikare ba FRN iyobowe na Joseph Kabila.
Icyakora, ayo makuru avuguruzwa n’amasoko MCN ikesha iyi nkuru, agaragaza ko ako gace kagikomeje kugenzurwa na FRN.
Andi makuru yatangajwe n’amasoko ashyigikiye FARDC avuga ko abasirikare ba FRN bahanganiye n’ingabo za Leta ahitwa i Kadeze, mu gace ka Itara-Luvungi, muri Teritwari ya Uvira, maze FARDC ikongera kwigarurira ako gace nyuma yo gusubiza inyuma abo bahanganye.
Icyakora, amakuru aturuka ku butaka agaragaza ko FARDC yavuye muri ako gace igahungira i Luvungi. Nubwo bimeze bityo, FRN na yo ntiyinjiye muri ako gace, ahubwo iherereye mu misozi ikegereye kandi iyihanamiye.
FRN kandi ikomeje kugenzura imisozi yo mu nkengero za Kaziba n’uduce two muri Walungu duhana imbibi na Uvira. Ibi na byo ntibihura n’amakuru yatangajwe ku bijyanye n’igenzura rya FARDC muri ako karere.
Ku rundi ruhande, amakuru ajyanye n’imirwano yabaye ejo hashize ahitwa i Bideke na Munanira agaragaza ko utwo duce tugenzurwa n’impande zihanganye. Bivugwa ko igice kimwe kiri mu maboko y’ihuriro rya FRN, mu gihe ikindi kigenzurwa na FARDC n’abo bafatanyije, barimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR.
Muri rusange, amakuru ku mirwano yo muri Walungu no mu nkengero za Kaziba agaragaza ko hakiri ukudahuza ku bijyanye n’uduce tugenzurwa n’impande zihanganye. Amakuru yatangajwe na FARDC ku duce ivuga ko yongeye kwigarurira ntahuye n’ayo MCN ikesha amasoko yo ku butaka.
Minembwe Capital News (MCN)
