Dore uko i Mulenge iwabo w’Abanyamulenge umutekano uhagaze
Mu misozi miremire y’i Mulenge, ahazwi nk’iwabo w’Abanyamulenge mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uyu munsi hasize inkuru zivugwa mu mvugo zinyuranye zigaruka ku mutekano muke n’imvururu zikomeje kugaragara muri ako gace.
Nk’uko amakuru aturuka muri ibyo bice abitangaza, mu masaha ya mu gitondo humvikanye ibitero bivugwa ko byakozwe hifashishijwe indege zitagira abapilote (drones), bikaba bivugwa ko byateye ibisasu mu bice bitandukanye by’i Mulenge. Nubwo imibare nyayo y’abakomerekeye muri ibyo bikorwa itaremezwa ku mugaragaro, amakuru aturuka ku baturage baho avuga ko hari umwana muto wakomeretse.
Ibi bikorwa bivugwa ko byabaye mu gihe ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi, hamwe n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, bakomeje kugaragara mu bikorwa bya gisirikare mu bice bitandukanye byegereye Minembwe.
Amakuru akomeza avuga ko ibirindiro bya FARDC bivugwa ko biri ahazwi nka Point Zero ari ho hakunze guturuka ibikorwa bivugwa by’ikoreshwa rya drones, mu gihe andi makuru agaragaza ko hari n’andi masoko y’ibi bikorwa avugwa ko ari i Kalemie ni Bujumbura mu Burundi. Hari kandi ibivugwa ku birindiro biri Bicumbi no mu Mikenke, aho bivugwa ko habera imyiteguro y’ibikorwa bya gisirikare, mu gihe MRDP-Twirwaneho ikomeje kugenzura ibice byinshi bya Minembwe, harimo na centre yayo.
Mu yindi nkuru ituruka muri ako karere, bivugwa ko hari inka z’Abanyamulenge zibarirwa muri 25 zanyagiwe mu gace kitwa Murutigita, zikaba zavanywe muri ako gace zikoherezwa mu cyerekezo cy’i Lulenge, muri teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu ijoro ryabanjirije uyu munsi, amakuru avuga ko habaye ibindi bitero bya drones mu duce dutandukanye, harimo n’ahitwa Bidegu, ibintu byasize impungenge mu baturage bavuga ko umutekano wabo ukomeje kuba ikibazo gikomeye.
Nanone kandi, hari amakuru agaragaza ko ingabo za FARDC n’imitwe bafatanya bagaragaye ku bwinshi mu duce twa Buhonde, hafi ya Mitamba, ahamaze iminsi havugwa ibikorwa bya gisirikare bigamije kugaba ibitero ku baturage bo mu gace ka Ndondo, muri grupema ya Bijombo, teritwari ya Uvira.
Ibi bivugwa byose bibera mu gihe abaturage bavuga ko hari ubwoba bw’uko hashobora kongera kuba ibindi bitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, nubwo kugeza ubu nta tangazo ryemewe rirabigaragaza cyangwa ngo rishyireho umucyo kuri ibyo birego byose.
I Mulenge ubwayo ni agace kagari gatuwe n’Abanyamulenge, gaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Uduce tuyigize harimo i Ndondo, Rurambo, Rugezi, Bibogobogo, Mibunda, i Cyohagati, ndetse na Minembwe, ikunze gufatwa nk’umurwa mukuru w’ako karere.
Mu gihe amakuru akomeje gutangwa mu buryo butandukanye, abaturage bo mu misozi y’i Mulenge bakomeje kuba mu rungabangabo, bategereje ituze n’umutekano urambye mu gace kabo gakunze kuvugwamo kenshi amakimbirane y’igihe kirekire.






