Dr Frank Habineza watsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda yageneye ubutumwa Abanyarwanda.
Ni Dr Frank Habineza uyoboye ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, yageneye ubutumwa Abanyarwanda nyuma y’uko atsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa Mbere tariki ya 15/07/2024, abashimira ku majwi yose bamuhaye.
Uyu muyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, yabonye amajwi angana na 0,53%.
Mu butumwa yageneye Abanyarwanda, yavuze ko ishyaka rye, ryiteguye gukomeza gutanga umusanzu mu kuganisha aheza u Rwanda dore ko ishyaka rye ryanagize amajwi aryemerera kugirira imyamya mu nteko ishinga amategeko.
Yagize ati: “Nshuti Banyarwanda, nshimiye byimazeyo abantu bose bantoye mu matora ya perezida, ndetse n’abatoye democratic Green Party of Rwanda mu matora y’abagize inteko ishinga mategeko.”
Yakomeje agira ati: “Tuzakomeza guharanira kuganisha ku iterambere igihugu cyacu cy’u Rwanda muri demokarasi itagira uwo iheza.”
Uyu muyobozi ubwo hari hakimara gutangazwa ko perezida Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, yavuze ko ishyaka rye ryemera ko ryatsinzwe kandi anashimira umukandida wa RPF Inkotanyi ku kuba yarongeye gutorwa.
Ishyaka rya Frank Habineza, riri mu mashyaka yemewe mu Rwanda, ryari ryatanze umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu, mu gihe andi umunani yari ashigikiye umukandida Paul Kagame wa RPF Inkotanyi, naho irya PS-Imberakuri rikaba ritari rifite uwo rishyigikiye.
Ku wa Mbere tariki ya 15/07/2024, ubwo aya matora yari ahumuje, komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko mu majwi 78,94% yari amaze kubarurwa , Paul Kagame yari afite amajwi 99,15%.
Dr Frank Habineza yaje ku mwanya wa Kabiri n’amajwi 0,53%, ku mwanya wa Gatatu haje Mpayimana Philippe wagize amajwi 0,32%.
Nanone kandi ku munsi w’ejo hashize tariki ya 16/07/2024, komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje amajwi y’ibyibanze y’abadepite bahataniraga imyamya 53.
Mu majwi 96,60% amaze kubarurwa, umuryango wa RPF Inkotanyi wagize amajwi 62,67%; ugakurikirwa na PL yagize 10,97%, PSD igira 9,48%, mu gihe PDI ifite 5,81%; naho democratic Green Party of Rwanda ikagira 5,30% mu gihe PS-IMBERAKURI yagize 5,26%.