• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Abakuru b’ibihugu bishimiye ko perezida Paul Kagame w’u Rwanda yongeye gutorerwa ku ruyobora, ba bigaragaje.

minebwenews by minebwenews
July 17, 2024
in Regional Politics
0
Abakuru b’ibihugu bishimiye ko perezida Paul Kagame w’u Rwanda yongeye gutorerwa ku ruyobora, ba bigaragaje.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abakuru b’ibihugu bishimiye ko perezida Paul Kagame w’u Rwanda yongeye gutorerwa ku ruyobora ba bigaragaje.

Abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro batandukanye bishimye ko Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora igihugu cy’u Rwanda bagiye bamushimira bamuha ‘felicitations.’

Perezida Paul Kagame yatahukanye intsinzi ku majwi 99%. Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 15/07/2024, komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje amajwi yari amaze kubarurwa, Paul Kagame yagize 99,15%.

Nyuma yubwo abakuru b’ibihugu batandukanye, bakomeje ku mwifuriza ishya n’ihirwe ndetse banamugaragariza ko bishimiye ko yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu cy’u Rwanda.

Muri abo ba perezida harimo na William Ruto wa Kenya, iki gitondo cyo ku wa Gatatu yagize ati: “Mu izina ry’abaturage na Guverinoma ya Kenya, nishimiye kohereza ishya n’ihirwe ku bwo kongera gutorerwa indi manda nka perezida wa Repubulika y’u Rwanda.”

Kandi uyu mukuru w’igihugu cya Kenya yavuze ko Abanyakenya bifatanyije n’Abanyarwanda ku bw’amahitamo yabo meza ndetse no kuba umukuru w’igihugu cyabo.

Ati: “Niteguye gukomeza gukorana nawe mu karere ndetse no muri gahunda za Afrika mu gukomeza gutsimbataza umubano mu bufatanye n’ubuvandimwe hagati y’Abanyakenya n’Abanyarwanda.”

Madame Samia Suluhu Hassan, perezida wa Tanzania, nawe yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya perezida Paul Kagame, aho nawe yavuze ko mu izina rya Guverinoma y’igihugu cye ndetse n’abaturage bacyo, bishimiye ko yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, nawe yashimiye perezida Paul Kagame w’u Rwanda ku bwo kongera gutorerwa kuyobora igihugu cy’u Rwanda.

Uyu muperezida usanzwe ari n’inshuti ya Paul Kagame, yagize ati: “Tubifurije ishya n’ihirwe muri manda nshya mwatorewe n’abaturage b’u Rwanda.”

Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Mukhtar Sissoco Embaló na we yagize ati: “Mu izina rya Guinea-Bissau, ndagushimiye perezida Paul Kagame, ku bwo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda.”

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina na we yagize ati: “Mu izina ry’Abanya-Malagasy, nifurije Paul Kagame ku bwo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda. Mu ifurije ishya n’ihirwe.”

Abandi banyacyubahiro bifurije Paul Kagame intsinzi harimo na Minisitiri w’intebe wa Ethiopian, Abiy Ahmed Ali na we yashimiye perezida Paul Kagame ku bwo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Yagize ati: “Ndakwifuriza kuzesa imihigo muri iyi manda yawe igiye kuza. Ndifuriza u Rwanda gukomeza kugira imiyoborere izana ituze n’amajyambere.”

Mu ijoro batangazamo amajwi y’agateganyo, perezida Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere bakamutora, ndetse abibutsa ko akazi gakomeye kari imbere ko gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

         MCN.
Tags: Abakuru b'ibihuguBishimiye intsinziPerezida Paul Kagame w'u Rwanda

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?