Drones za FARDC zateye ibisasu mu mihana y’Abanyamulenge.
Indege zitagira abapilote zizwi nka Drone z’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, zagabye ibitero bikomeye mu baturage baturiye i Gakangala.
Gakangala ni umuhana utuwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, ukaba uri hakurya y’umugezi munini uzwi mu Minembwe wa Lwiko.
Aka gace gaherereye mu ntera y’ibirometero nka bitatu uvuye muri centre ya Minembwe.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19/02/2025, igihe c’isaha z’igitondo nibwo FARDC yakoresheje drones zayo itera ibisasu bikomeye muri uriya muhana.
Ni ibisasu byatumye abaturage baturiye uwo mahana bahunga bakwira imishwaro. Uyu muhana wa Gakangala ugabuyemo imihana itatu. Hari uwo Mundegu, mu Basita no kuri Neuf ariho kwa Karani aha niho biriya bitero byibasiriye cyane.
Amakuru dukesha abaturiye ako gace, avuga ko drones zagabye biriya bitero zaturukaga ku cyicaro gikuru cya brigade ya 21 iri mu Minembwe centre.
Ubwo abo baturiye ibyo bice bavuganaga na Minembwe.com basabye ko iki gitangaza makuru kibatabariza.
Bagize bati: “Mudutabarize twebwe dutuye i Gakangala. Twabyukiye kubitero bya FARDC yabitugabyeho ikoresheje drones.”
Nanone kandi undi muturage uri hakurya i Lundu hafi n’aha hagabwe ibyo bitero yemeje aya makuru avuga koko FARDC yateye i Gakangala ikoresheje indege zitagira abapilote.
Ati: “Indege zitagira abapilote ziri kurasa i Gakangala. Ndahitegeye kuko ndi ahantu mu irango. Yahateye ibisasu bitari bike.”
Kugeza ubu nta bantu baramenyekana boba bagizweho ingaruka z’ibyo bitero, usibye ko ubwo byatangiraga bahise bahunga berekeza mubihuru.
Mu Cyumweru gishize ahagana mu mpera zacyo, nibwo mu Minembwe habaye imirwano ikaze hagati ya Twirwaneho n’ingabo za Leta. Iyi mirwano yanasize iri tsinda rya Twirwaneho ryigaruririye ikibuga cy’indege cya Minembwe kiri ku Kiziba, n’utundi duce turimo kubitaro bikuru bya Kiziba ndetse no kwa General Pacifique Masunzu.