• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 22, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Drones za FARDC zateye ibisasu mu mihana y’Abanyamulenge.

minebwenews by minebwenews
February 19, 2025
in Regional Politics
0
Drones za FARDC zateye ibisasu mu mihana y’Abanyamulenge.
158
SHARES
3.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Drones za FARDC zateye ibisasu mu mihana y’Abanyamulenge.

You might also like

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

Indege zitagira abapilote zizwi nka Drone z’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, zagabye ibitero bikomeye mu baturage baturiye i Gakangala.

Gakangala ni umuhana utuwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, ukaba uri hakurya y’umugezi munini uzwi mu Minembwe wa Lwiko.

Aka gace gaherereye mu ntera y’ibirometero nka bitatu uvuye muri centre ya Minembwe.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19/02/2025, igihe c’isaha z’igitondo nibwo FARDC yakoresheje drones zayo itera ibisasu bikomeye muri uriya muhana.

Ni ibisasu byatumye abaturage baturiye uwo mahana bahunga bakwira imishwaro. Uyu muhana wa Gakangala ugabuyemo imihana itatu. Hari uwo Mundegu, mu Basita no kuri Neuf ariho kwa Karani aha niho biriya bitero byibasiriye cyane.

Amakuru dukesha abaturiye ako gace, avuga ko drones zagabye biriya bitero zaturukaga ku cyicaro gikuru cya brigade ya 21 iri mu Minembwe centre.

Ubwo abo baturiye ibyo bice bavuganaga na Minembwe.com basabye ko iki gitangaza makuru kibatabariza.

Bagize bati: “Mudutabarize twebwe dutuye i Gakangala. Twabyukiye kubitero bya FARDC yabitugabyeho ikoresheje drones.”

Nanone kandi undi muturage uri hakurya i Lundu hafi n’aha hagabwe ibyo bitero yemeje aya makuru avuga koko FARDC yateye i Gakangala ikoresheje indege zitagira abapilote.

Ati: “Indege zitagira abapilote ziri kurasa i Gakangala. Ndahitegeye kuko ndi ahantu mu irango. Yahateye ibisasu bitari bike.”

Kugeza ubu nta bantu baramenyekana boba bagizweho ingaruka z’ibyo bitero, usibye ko ubwo byatangiraga bahise bahunga berekeza mubihuru.

Mu Cyumweru gishize ahagana mu mpera zacyo, nibwo mu Minembwe habaye imirwano ikaze hagati ya Twirwaneho n’ingabo za Leta. Iyi mirwano yanasize iri tsinda rya Twirwaneho ryigaruririye ikibuga cy’indege cya Minembwe kiri ku Kiziba, n’utundi duce turimo kubitaro bikuru bya Kiziba ndetse no kwa General Pacifique Masunzu.

Tags: AbanyamulengeDronesGakangalaIbisasu
Share63Tweet40Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails

Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 17, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda Amakuru aturuka mu gihugu cy'u Burundi avuga ko perezida w'iki gihugu Evariste Ndayishimiye, yategetse imbonerakure...

Read moreDetails
Next Post
Iby’imbitse ku mirwano yabereye Uvira muri Kivu y’Epfo.

Bahunze Uvira, ubu turi mu masasu menshi," ibivugwa n'Abanya-b'Uvira.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?