Drones zirenga 18 za FARDC Zivugwaho Kwibasira Abasivili mu Minsi Itatu
Mu minsi itatu ishize, agace ka Minembwe, kari muri teritwari ya Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kavuzwe cyane nyuma y’amakuru aturuka ku mutwe witwaje intwaro wa MRDP–Twirwaneho, uvuga ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro, zagabye ibitero bikomeye byo mu kirere hifashishijwe drones zirenga 18 n’indege z’intambara, bikibasira abaturage b’abasivili.
Nk’uko byatangajwe n’uyu mutwe, ibi bitero byabaye kuva tariki ya 30/01 kugeza tariki ya 01/02/2026, bigabwa mu bice bituwe cyane, by’umwihariko santere ya Minembwe, ahari abaturage benshi barimo impunzi n’abahungiye umutekano muke umaze igihe wibasiye aka gace.
Umuvugizi wa MRDP–Twirwaneho, Col Kamasa Ndakize Welcome, yatangaje ko ibi bitero byagize ingaruka zikomeye ku baturage, ashimangira ko byahitanye abasivili benshi ndetse bikanasenya ibikorwaremezo bya gisivili. Yagize ati:
“Drones za FARDC zagabye ibitero mu karere ka Minembwe, biganisha ku rupfu rw’abasivili, isenyuka ry’amazu yo guturamo, amavuriro ndetse n’insengero. Ibi byibasiye ahiganjemo abaturage b’inzirakarengane.”
Col Kamasa yakomeje asobanura ko Minembwe yakiriye abantu benshi bahunze intambara n’ibitero by’ihuriro ry’ingabo zirimo FARDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ari na yo mpamvu ibyo bitero byo mu kirere byafashwe n’uyu mutwe nk’ibigamije gukomeretsa no guhitana abasivili ku bushake.
Yongeyeho ko umurego w’ibi bitero wakajijwe cyane mu kwezi kwa mbere 2026, cyane cyane nyuma y’uko ingabo za AFC/M23 zivuye mu mujyi wa Uvira, ibintu MRDP–Twirwaneho ivuga ko bishimangira umugambi wa Leta ya Kinshasa wo gukomeza ibikorwa byo guhohotera no kurimbura Abanyamulenge batuye muri ako gace.
Mu itangazo ryayo, MRDP–Twirwaneho yagaragaje impungenge zikomeye ku mutekano w’abasivili, isaba ko amahanga yakurikirana byimazeyo ibiri kubera muri Minembwe. Yanatangaje kandi ko, mu gihe ibi bitero bikomeje, uyu mutwe witeguye gukomeza kwirwanaho no kurwanya ibikorwa byose ivuga ko bigamije kurimbura abasivili no guhonyora uburenganzira bwabo.
Iki kibazo kije cyongera kugaragaza isura mbi y’umutekano muke ukomeje kuranga Kivu y’Amajyepfo, aho abaturage bakomeje kuba mu bwoba n’agahinda, mu gihe amajwi asaba ko hakorwa iperereza ryigenga no kurinda abasivili akomeje kwiyongera ku rwego mpuzamahanga.





