Drones zongeye gukaza umurego mu mirwano ihuza MRDP-Twirwaneho na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo i Mulenge
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10/04/2026, amakuru aturuka mu bice by’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko habaye igitero cyifashishije drones cyagabwe mu gace ka Mikenke, ahari ingabo za FARDC (Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) zifatanyije n’imitwe iyishyigikiye, irimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo ndetse na FDLR.
Aya makuru agaragaza ko izo drones zitaramenyekana neza inkomoko yazo, ariko zakoreshejwe mu kugaba ibisasu ku birindiro bya FARDC n’abafatanyabikorwa bayo. Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku byangiritse cyangwa ku mubare w’abantu baba baguye muri icyo gitero, gusa inzego zitandukanye ziracyakusanya amakuru.
Ibi bitero bya drones bibaye nyuma y’iminsi itari mike ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo bagaba ibitero mu bice bituwe n’Abanyamulenge, cyane cyane mu gace ka Ndondo, kari nko mu birometero 60 uvuye mu Mikenke. No mu bindi bice bituwe byo muri Minembwe, nabyo biri nko mu birometero 10 uvuye mu Mikenke.
Mu cyumweru gishize, imihana itandukanye irimo uwa Lundu, Kalingi, Bidegu n’indi, yavuzwemo kugabwaho ibitero n’ingabo za Leta ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, aho abaturage bavuga ko byasize ingaruka zikomeye zirimo guhunga, kwangirika kw’imitungo ndetse n’ihungabana rikomeje kwiyongera. Ku rundi ruhande, mu ntangiriro z’iki cyumweru na bwo, imirwano yakomeje mu gace ka Ndondo.
Amakuru atandukanye kandi avuga ko FARDC ku rundi ruhande yakoresheje drones mu kugaba ibitero mu bice bya Ndondo, ibintu bigaragaza ko impande zihanganye zatangiye gukoresha cyane ikoranabuhanga rigezweho mu ntambara, by’umwihariko drones zifashishwa mu kugaba ibitero byo mu kirere.
Ibi bibaye mu gihe umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukomeje guhangana n’ihuriro rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo ndetse na FDLR, mu ntambara imaze igihe mu misozi y’i Mulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iyi mirwano ishingiye ku makimbirane y’igihe kirekire ajyanye n’umutekano, imitungo n’amoko, aho buri ruhande rushinja urundi guteza umutekano muke.
Abasesenguzi mu bya gisirikare bagaragaza ko ikoreshwa rya drones muri iyi ntambara rishobora guhindura isura yayo, kuko rituma ibitero bikorerwa kure, bikagabanya imirwano y’imbona nkubone hagati y’impande zihanganye. Icyakora, bavuga ko bishobora no kongera ubukana bw’ibitero bigira ingaruka ku baturage batabigizemo uruhare.
Kugeza ubu, nta ruhande ruragira icyo rutangaza ku mugaragaro kuri ibi bitero bya drones, ariko biragaragara ko umwuka mubi ukomeje kwiyongera muri ako karere, mu gihe abaturage bakomeje kuba nyirabayazana w’ingaruka zikomeye z’iyi mirwano.






