• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, July 28, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

EAC: Inama ya 25 y’Abakuru b’Ibihugu ihuriranye n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC n’umwuka mubi hagati ya Kinshasa na EAC: Byinshi kuri aya makuru

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
March 2, 2026
in Regional Politics
0
EAC: Inama ya 25 y’Abakuru b’Ibihugu ihuriranye n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC n’umwuka mubi hagati ya Kinshasa na EAC: Byinshi kuri aya makuru
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

EAC: Inama ya 25 y’Abakuru b’Ibihugu ihuriranye n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC n’umwuka mubi hagati ya Kinshasa na EAC: Byinshi kuri aya makuru

You might also like

Hiyongereye Undi Mukandida mu Bahatanira Kuyobora Loni: Uganda Yashyize Imbere Olara Otunnu, Dore Ibyo Wamenya Kuri Uyu Mukandida

Mobutu Sese Seko: Umutegetsi Wayoboye Zaïre Imyaka 32, Uwasize Amateka Akomeye n’Impaka Ku Murage We muri RDC

Gen. Muhoozi Ari i Kigali ku Nshuro ya Mbere muri 2026: Ibyo Yemeranyije na Perezida Kagame Bishimangira Ubufatanye Bushya hagati y’u Rwanda na Uganda

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biteganyijwe ko bazahurira i Arusha muri Tanzaniya tariki ya 07/03/2026, mu nama ya 25 isanzwe y’urwego rukuru rufata ibyemezo by’umuryango. Iyi nama ibaye mu gihe akarere gahanganye n’ibibazo by’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse n’umwuka w’ubwumvikane buke hagati ya Kinshasa n’ibihugu bimwe bigize EAC.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kunoza kurushaho ukwishyira hamwe hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage ba EAC.” Igamije gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’akarere rigeze, kwemeza raporo z’inzego z’umuryango, no gufata ibyemezo byihutisha iterambere rirambye n’ihuzwa ry’ubukungu.

Mu byitezwe muri iyi nama harimo:

Gutangiza ku mugaragaro ingwate rusange ya gasutamo ya EAC, izasimbura ingwate zitandukanye zasabwaga mu bihugu binyurwamo n’ibicuruzwa. Iyi gahunda izorohereza abacuruzi n’abatwara ibicuruzwa kubona ingwate imwe yemewe mu bihugu byose bigize umuryango.

Kwemeza ku mugaragaro Icyerekezo cya 7 cy’Iterambere (2026/27–2030/31), gishingiye ku ntego z’Icyerekezo 2050 cya EAC, ku murongo w’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) n’Ajenda 2063 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Gusuzuma uburyo bushya bwo gutera inkunga ingengo y’imari y’umuryango, hashingiwe ku ihame ryo gutanga umusanzu ungana na 65% ku bihugu byose, n’andi 35% atangwa mu buryo bwihariye.

Gushyiraho Umunyamabanga Mukuru mushya wa EAC, gushyiraho abacamanza mu Rukiko rw’Ubutabera rwa EAC no kwemeza amategeko yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango.

Iyi nama izabanzirizwa n’iyihariye y’Inama y’Abaminisitiri ba EAC izabereye ku cyicaro cy’umuryango i Arusha kuva tariki ya 02 kugeza ku ya 05/03/2026.

Iyi nama igiye kuba mu gihe intambara ikomeje hagati y’ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’iza Angola n’iz’u Burundi, ziri kumwe n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, zihanganye n’ihuriro AFC/M23 rikomeje gukaza umurego mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo. Ibi byakomeje kuzamura umwuka mubi mu karere, by’umwihariko hagati y’ibihugu bituranye na RDC.

Mu rwego rwo gushaka amahoro, hatangijwe inzira zitandukanye z’ibiganiro, zirimo izizwi nka Washington na Doha, ariko kugeza ubu ntiziragera ku musaruro ushimishije. Ibi byatumye amaso menshi yerekezwa kuri EAC nk’urwego rw’akarere rufite inshingano zo gufasha mu kugarura ituze.

Nubwo RDC yinjiye muri EAC mu 2022, umubano wayo n’uyu muryango wakunze kurangwa n’ukutumvikana ku buryo ikibazo cy’umutekano cyakemurwa. Mu nama ya 24 yabereye i Arusha tariki ya 30/11/2024, Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, ni we wahawe kuyobora EAC, asimbuye Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo. Icyo gihe Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, ntiyitabiriye iyo nama, icyemezo cyasobanuwe nk’ikimenyetso cy’umwuka mubi wari hagati ya Kinshasa n’umuryango.

Ikindi cyarushijeho kuzamura impaka ni ihagarikwa ry’ingabo z’akarere za EAC (EACRF), zari zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC mu kwezi kwa cumi n’umwe 2022 zigamije gufasha kugarura amahoro. Manda yazo yarangiye mu kwezi kwa cumi nabiri 2023 manada yazo ntiyongerewe, nyuma y’uko RDC igaragaje ko zitageze ku nshingano zo kurwanya no gusenya imitwe yitwaje intwaro.

Nyuma yaho, Kinshasa yifashishije ubufatanye n’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), nubwo na bwo bwahuye n’imbogamizi zikomeye, by’umwihariko nyuma y’ifatwa rya Goma na AFC/M23 nk’uko byagaragajwe muri raporo zitandukanye mpuzamahanga.

Muri uru rwego, ubuyobozi bwa EAC buri mu maboko ya Kenya buyobowe na Perezida William Ruto buhanzwe amaso nk’ubufite inshingano zo kongera kubaka icyizere hagati ya RDC n’ibindi bihugu bigize umuryango. Abasesenguzi bagaragaza ko gutsinda kw’iyi nama kuzashingira ku bushake bwa politiki bwo gushyira imbere inyungu rusange z’akarere aho gushyigikira inyungu z’ibihugu ku giti cyabyo.

Nubwo hari imbogamizi zigaragara, EAC iracyafatwa nk’urwego rukomeye mu kwimakaza ituze, guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka no kwihutisha iterambere ry’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. Icyakora, ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC gikomeje kuba imbogamizi ikomeye ku bushobozi bw’uyu muryango mu kugaragaza ko ushobora kuba umusingi w’amahoro n’iterambere rirambye mu karere.

Tags: 25EAC
Share28Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Hiyongereye Undi Mukandida mu Bahatanira Kuyobora Loni: Uganda Yashyize Imbere Olara Otunnu, Dore Ibyo Wamenya Kuri Uyu Mukandida

by Bahanda Bruce
July 27, 2026
0
Hiyongereye Undi Mukandida mu Bahatanira Kuyobora Loni: Uganda Yashyize Imbere Olara Otunnu, Dore Ibyo Wamenya Kuri Uyu Mukandida

Hiyongereye Undi Mukandida mu Bahatanira Kuyobora Loni: Uganda Yashyize Imbere Olara Otunnu, Dore Ibyo Wamenya Kuri Uyu Mukandida MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Irushanwa ryo gushaka Umunyamabanga Mukuru mushya...

Read moreDetails

Mobutu Sese Seko: Umutegetsi Wayoboye Zaïre Imyaka 32, Uwasize Amateka Akomeye n’Impaka Ku Murage We muri RDC

by Bahanda Bruce
July 26, 2026
0
Mobutu Sese Seko: Umutegetsi Wayoboye Zaïre Imyaka 32, Uwasize Amateka Akomeye n’Impaka Ku Murage We muri RDC

Mobutu Sese Seko: Umutegetsi Wayoboye Zaïre Imyaka 32, Uwasize Amateka Akomeye n’Impaka Ku Murage We muri RDC MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Mobutu Sese Seko ni umwe mu bategetsi...

Read moreDetails

Gen. Muhoozi Ari i Kigali ku Nshuro ya Mbere muri 2026: Ibyo Yemeranyije na Perezida Kagame Bishimangira Ubufatanye Bushya hagati y’u Rwanda na Uganda

by Bahanda Bruce
July 26, 2026
0
Gen. Muhoozi Ari i Kigali ku Nshuro ya Mbere muri 2026: Ibyo Yemeranyije na Perezida Kagame Bishimangira Ubufatanye Bushya hagati y’u Rwanda na Uganda

Gen. Muhoozi Ari i Kigali ku Nshuro ya Mbere muri 2026: Ibyo Yemeranyije na Perezida Kagame Bishimangira Ubufatanye Bushya hagati y'u Rwanda na Uganda MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)...

Read moreDetails

RDC: Ubumwe bw’u Burayi Buvuze Icyo Buteze ku Biganiro bya Tshisekedi, Butanga Ubutumwa Bukomeye ku Hazaza h’Igihugu

by Bahanda Bruce
July 25, 2026
0
RDC: Ubumwe bw’u Burayi Buvuze Icyo Buteze ku Biganiro bya Tshisekedi, Butanga Ubutumwa Bukomeye ku Hazaza h’Igihugu

RDC: Ubumwe bw'u Burayi Buvuze Icyo Buteze ku Biganiro bya Tshisekedi, Butanga Ubutumwa Bukomeye ku Hazaza h'Igihugu MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Ubumwe bw'u Burayi (European Union – EU)...

Read moreDetails

L’ONU Met en Lumière les Causes Profondes de la Crise en RDC : La Mauvaise Gouvernance et l’Exploitation des Ressources Naturelles Alimentent Toujours les Conflits

by Bahanda Bruce
July 25, 2026
0
Loni Yagaragaje Ikibazo Cy’Imizi muri RDC: Imiyoborere Mibi n’Ikoreshwa Ry’Umutungo Kamere Bikomeje Gukongeza Intambara

L’ONU Met en Lumière les Causes Profondes de la Crise en RDC : La Mauvaise Gouvernance et l’Exploitation des Ressources Naturelles Alimentent Toujours les Conflits MINEMBWE CAPITAL NEWS...

Read moreDetails
Next Post
Umugore wa Ayatollah Ali Khamenei Yitabye Imana

Umugore wa Ayatollah Ali Khamenei Yitabye Imana

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 amahoro America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?