Ethiopia: Ikirunga cyarutse ku nshuro ya mbere mu myaka 12,000 ishize kitaruka
Ikirunga cya Hayli Gubbi, giherereye mu Majyaruguru ya Ethiopia, cyarutse ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka igera ku bihumbi 12 cyari kimaze gisinziriye, nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’ubumenyi bw’isi muri Ethiopia.
Iri ruka ryatangiye ku Cyumweru tariki ya 23/11/2025, aho imyuka n’umwotsi by’umuriro byabonetse mu buryo bugaragara, bituma inzego zishinzwe ubutabazi zihutira kugera mu gace kari hafi y’ikirunga.
Abahanga mu by’isi batangaje ko iri ruka ritunguranye kandi rishobora kugira ingaruka ku bidukikije n’ubuzima bw’abaturage, cyane ko nta bimenyetso bibanziriza iruka byari byabonetse.
Ubuyobozi bwa Leta ya Ethiopia bwatangaje ko bwatangiye gahunda yo kwimura by’agateganyo abaturage baturiye hafi y’ikirunga, mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo.
Ni ubwa mbere iki kirunga cyari kizwiho ituze kirutse, kikaba kigaragaza igikorwa cy’ibirunga muri aka karere kazwiho ibirunga bike ariko bikaze.





