Etienne Muragizi Utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Yahamagariye Abanyekongo Gushyigikira MRDP-Twirwaneho na AFC/M23, Anenga Bikomeye Ubutegetsi bwa Tshisekedi
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Etienne Muragizi, Umunyamulenge usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi ari bwo ashinja kuba intandaro y’ibibazo byatumye Abanyamulenge benshi bahunga bakajya mu bihugu bituranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Abanyamulenge bari mu nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda, aho yabasabye gukomeza gushyigikira umutwe wa MRDP-Twirwaneho ndetse n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).
Mu ijambo rye, Muragizi yavuze ko intego y’urugamba ashyigikiye ari uguhindura ubuyobozi buriho i Kinshasa, avuga ko ari bwo ashinja kuba bwaragize uruhare mu bibazo byatumye abaturage benshi baba impunzi.
Yagize ati:
“Naje kubabwira ngo muvire hamwe dushyigikirane kugira ngo dukureho ubutegetsi bwa Tshisekedi. Ni ubutegetsi bubi bwatumye duhera ishyanga.”
Yakomeje avuga ko ikibazo cy’Abanyamulenge, nk’uko abibona, cyaturutse ku kuba batarahawe uburenganzira bungana n’ubw’abandi Banyekongo.
Yagize ati:
“Ikibazo twagize muri RDC ni ukutemerwa nk’abandi Banyekongo. Ni cyo cyatumye tuba hano mu buhunzi.”
Muragizi kandi yagarutse ku bitero n’ubwicanyi byagiye bibasira Abanyamulenge kuva mu mwaka wa 2017, avuga ko byatangiriye mu duce twa Maheta ku Ndondo, muri Gurupema ya Bijombo, muri Teritwari ya Uvira, ndetse no mu tundi duce mbere yo gukwira mu bice bya Mibunda n’ahandi.
Yavuze ko hari abakekaga ko ibyo bikorwa byakorwaga gusa n’imitwe ya Mai-Mai y’Abapfulero, ariko we akavuga ko hari n’uruhare rwa Leta ya Kinshasa.
Yagize ati:
“Hari abari bazi ko twicwaga n’Abapfulero gusa, ariko si bo bonyine. Bavaga i Lulenge muri Teritwari ya Fizi bakanyura mu bice byari birimo FARDC. Bananyaze inka z’Abanyamulenge ibihumbi n’ibihumbi, izo Ngabo za Leta zirebera.”
Yakomeje avuga ko, nubwo ku rugamba hagaragaraga imitwe ya Mai-Mai, we abona ko hari abandi bari inyuma yayo, harimo n’inzego za Leta ya Kinshasa.
Muragizi yavuze kandi ko nyuma yo kutabona ubutabazi mpuzamahanga nk’uko abyivugira, bamwe mu Banyamulenge bafashe icyemezo cyo kwirwanaho.
Yagize ati:
“Twatakiye amahanga aratwihorera. Twabonaga ko hari umugambi wo kuturimbura, bituma dufata umwanzuro wo kwirwanaho. Urugamba turimo uyu munsi ni uguharanira kuvanaho Leta ya Kinshasa no kubaka Leta nziza irengera Abanyekongo bose.”
Yanavuze ko, iyo Leta iba ifite ubushake bwo kugarura amahoro, yari kuba yarabigezeho, ashimangira ko ari yo mpamvu abona ko hakenewe impinduka mu buyobozi bw’igihugu.
Mu ijambo rye, Muragizi yanagarutse ku bibazo by’umutekano byabereye mu Minembwe, avuga ko mu myaka yashize hari abagore bishwe barashwe n’abasirikare ba FARDC. Yongeyeho ko urupfu rwa Major Joseph Kaminzobe mu mwaka wa 2022 ndetse na Captain Gisore Rukatura i Goma, avuga ko rwatewe n’impamvu zishingiye ku moko yabo.
Mu kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano atari icy’Abanyamulenge gusa bashigikiye MRDP-Twirwaneho, Muragizi yatanze urugero rwa Jacques Kongolo Umunyamulenge, ukorera Leta ya Kinshasa nk’umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu by’umutekano, avuga ko na we adafite umutekano usesuye kuko, nk’uko yabivuze, hari abashobora kumushinja gutanga amakuru mu gihe habaye ikibazo.
Mu gusoza ijambo rye, Etienne Muragizi yahamagariye Abanyamulenge gukomeza kubumbatira ubumwe, avuga ko ari bwo shingiro ry’intsinzi.
Yagize ati:
“Ndasaba Abanyamulenge guharanira kuba umwe. Ubumwe ni intsinzi ikomeye kandi ni bwo buzadufasha kugera ku ntego.”
Aya magambo ya Etienne Muragizi aje mu gihe ikibazo cy’umutekano n’amakimbirane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje guteza impaka, aho impande zitandukanye zikomeje gutanga ibisobanuro bitandukanye ku mpamvu z’ayo makimbirane ndetse n’uburyo yakemuka.





