EU yafatiye Israel ingamba zi kakaye nyuma y’i gitero yagabye i Doha
Umuryango w’u bumwe bw’u burayi watangaje ko ugiye guhagarika inkunga wahaga igihugu cya Israel binyuze mu mishinga itandukanye, unahagarike kandi n’amafaranga wayihaga.
Byatangajwe na perezida wa komisiyo w’umuryango w’ubumwe bw’u burayi, Ursula Von der Layen, aho yavuze ko bagiye guhagarika inkunga bateraga Israel kubera ibikorwa by’intambara muri Gaza.
Uyu muyobozi yavuze ko ibyo Israel yakoze birenze ubwenge bw’abatuye isi yose, yemeza ko EU igiye no gutekereza uburyo bwo gushyiriraho ibihano bamwe mu baminisitiri bayo, igakumirwa no mu bijyanye n’ubucuruzi.
Uyu muryango w’ubumwe bw’u burayi wari wanasabye ko Israel yakumirwa muri gahunda ya EU yo guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya tuzwi nka “EU Horizon funding.”
Kimwecyo, uyu perezida w’uyu muryango w’ubumwe bw’u burayi yasobanuye ko iki cyemezo kitarashoboka ngo kuko kigomba kwemezwa n’umubare munini w’abanyamuryango ba EU igizwe n’ibihugu 27. Ariko bamwe muri bo batangiye kucyamagama barimo u Budage, u Butaliyani, Hongrie n’ibindi.
Ubushamirane bwa Israel n’umutwe wa Hamas bwakajije umurego nyuma y’aho uyu mutwe ugabye igitero muri Israel cyo ku itariki ya 07/10/2023, kigahitana abanye-siyeri barenga 1200 abandi 250 urabashimuta.
Nyuma yubwo Israel yahise itangira kugaba ibitero karundura kuri Gaza. Kugeza ubu abarenga ibihumbi 64 bamaze kuhasiga ubuzima bo muri Gaza.
Tariki ya 09/09/2025, Israel yagabye igitero ku ntumwa za Hams zari i Doha muri Qatar. Ni igitero cyamaganiwe kure na guverinoma y’iki gihugu ndetse ivuga ko izagisubiza.
Uretse Qatar na Amerika yaracyamaganye, aho na perezida Donald Trump yahise atangaza ko cyakozwe atabizi, kandi ko cyakozwe muburyo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Abandi bamaganye iki gitero n’u Burusiya, ni mu gihe bwavuze ko iki gitero kitubahiriza amategeko mpuzamahanga, ndetse ko ibyo Israel ikoze bishobora gutuma Intambara ikwira u Burasirazuba bwo hagati bwose.