• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 5, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yahawe gasopo ikomeye.

minebwenews by minebwenews
May 26, 2025
in Regional Politics
0
Ishyaka rya CNDD-FDD rirashinjwa gutuma u Burundi bugwiza injiji.
100
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yahawe gasopo ikomeye.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa ubinyujije mu muyobozi wawo, Bertrand Bisimwa, yaburiye perezida w’u Burundi n’ ingabo ze ziri mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo ko akwiye kuzicyura zigataha, anazibutsa ko iyo abantu barwanira uburenganzira bwabo, nta kintu na kimwe baba bafite.

Uyu muyobozi uyoboye umutwe wa M23 ku rwego rwa politiki, yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku cyumweru, aho icyo kiganiro cyagarukaga ku nshusho rusange igaragara mu bice M23 imaze kwigarurira muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

Bisimwa yavuze ko nta mishikirano M23 ifitanye n’u Burundi, kuko ari igihugu kirwanya uyu mutwe, ndetse ko icyo gisirikare gifatanya n’umutwe wa FDLR.

Yagize ati: “Hari abarwanyi ba FDLR bari kwisuganya ngo badutere. Ni aho ibitero biri guturuka. Binjira mu baturage bakabica.”

Avuga kandi ko ubutasi bw’igisirikare cya RDC gikorera i Uvira. Butanga amakuru atariyo bigatuma icyo gisirikare gikoresha drones kikarasa mu duce dutuwe n’abaturage.

Ati: “Dutekereza ko ubwo iyi ntambara izaba irangiye, ingabo z’u Burundi zizasubira mu gihugu cyabo. Nta kibazo dufitanye, ni abavandimwe bacu. Abayobozi babo bari gukoresha igisirikare cyabo mu kwica abasivili b’Ababanye-Congo, ntitwashigikira bene iyo Leta.”

Yongeye ati: “Icyo tubasaba ni ukuva ku butaka bwacu, kuko amahirwe amwe dufite ni ukwicarana na guverinoma ya Kinshasa tukaganira, tugashaka igisubizo. Ingabo za SADC zaratashye, na zo rero zigomba gutaha.”

Bisimwa yavuze ko nta nyungu M23 ifite mu Burundi, ko yo iri ku butaka bw’igihugu cyabo, kandi ko nta kibazo na kimwe iteye u Burundi.

Ati: “U Burundi bugomba kwita ku bibazo byabwo, ariko bukareka kohereza abasirikare kwica Abanye-Congo.”

Yavuze ko mbere yuko u Burundi bwinjira muri iyi ntambara, yahuye na perezida wabwo, Evariste Ndayishimiye, amusobanurira uko ibintu bimeze. Icyo gihe ngo Ndayishimiye yanamubwiye ko intambara ya M23 imeze nk’iyo CNDD-FDD yanyuzemo.
Ngo amubwira ko ari akarenganyo katumye bafata intwaro bararwana, Bisimwa ati: “none ni ukubera iki ari gukora ibyo yigeze kurwanya.”

Umuyobozi wa M23 yatangaje ibyo, mu gihe mu misozi ya Uvira, Walungu na Fizi, hagize iminsi habera imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo FARDC, iz’u Burundi, imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR n’umutwe wa Twirwaneho ufatanyije na M23.

Ni mu gihe kandi ku munsi w’ejo ku cyumweru, perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagiriye uruzinduko i Kinshasa, akaba yaragiye kubonana na mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi, aho biteganyijwe ko bazaganira ibitandukanye, birimo n’intambara ibera mu Burasizuba bw’iki gihugu cya RDC.

Hagataho, uduce twose M23 yabohoje, turatekanye, ubundi kandi iterambere rirakomeje kuganza muri two.

Tags: GasopoM23Ndayishimiye
Share40Tweet25Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Bombori bombori i Kinshasa nyuma yuko muri Sena havutse urusaku.

Byakomeye, Kabila yiswe Umunyarwanda.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?