• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yahawe gasopo ikomeye.

minebwenews by minebwenews
May 26, 2025
in Regional Politics
0
Ishyaka rya CNDD-FDD rirashinjwa gutuma u Burundi bugwiza injiji.
100
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yahawe gasopo ikomeye.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa ubinyujije mu muyobozi wawo, Bertrand Bisimwa, yaburiye perezida w’u Burundi n’ ingabo ze ziri mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo ko akwiye kuzicyura zigataha, anazibutsa ko iyo abantu barwanira uburenganzira bwabo, nta kintu na kimwe baba bafite.

Uyu muyobozi uyoboye umutwe wa M23 ku rwego rwa politiki, yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku cyumweru, aho icyo kiganiro cyagarukaga ku nshusho rusange igaragara mu bice M23 imaze kwigarurira muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

Bisimwa yavuze ko nta mishikirano M23 ifitanye n’u Burundi, kuko ari igihugu kirwanya uyu mutwe, ndetse ko icyo gisirikare gifatanya n’umutwe wa FDLR.

Yagize ati: “Hari abarwanyi ba FDLR bari kwisuganya ngo badutere. Ni aho ibitero biri guturuka. Binjira mu baturage bakabica.”

Avuga kandi ko ubutasi bw’igisirikare cya RDC gikorera i Uvira. Butanga amakuru atariyo bigatuma icyo gisirikare gikoresha drones kikarasa mu duce dutuwe n’abaturage.

Ati: “Dutekereza ko ubwo iyi ntambara izaba irangiye, ingabo z’u Burundi zizasubira mu gihugu cyabo. Nta kibazo dufitanye, ni abavandimwe bacu. Abayobozi babo bari gukoresha igisirikare cyabo mu kwica abasivili b’Ababanye-Congo, ntitwashigikira bene iyo Leta.”

Yongeye ati: “Icyo tubasaba ni ukuva ku butaka bwacu, kuko amahirwe amwe dufite ni ukwicarana na guverinoma ya Kinshasa tukaganira, tugashaka igisubizo. Ingabo za SADC zaratashye, na zo rero zigomba gutaha.”

Bisimwa yavuze ko nta nyungu M23 ifite mu Burundi, ko yo iri ku butaka bw’igihugu cyabo, kandi ko nta kibazo na kimwe iteye u Burundi.

Ati: “U Burundi bugomba kwita ku bibazo byabwo, ariko bukareka kohereza abasirikare kwica Abanye-Congo.”

Yavuze ko mbere yuko u Burundi bwinjira muri iyi ntambara, yahuye na perezida wabwo, Evariste Ndayishimiye, amusobanurira uko ibintu bimeze. Icyo gihe ngo Ndayishimiye yanamubwiye ko intambara ya M23 imeze nk’iyo CNDD-FDD yanyuzemo.
Ngo amubwira ko ari akarenganyo katumye bafata intwaro bararwana, Bisimwa ati: “none ni ukubera iki ari gukora ibyo yigeze kurwanya.”

Umuyobozi wa M23 yatangaje ibyo, mu gihe mu misozi ya Uvira, Walungu na Fizi, hagize iminsi habera imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo FARDC, iz’u Burundi, imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR n’umutwe wa Twirwaneho ufatanyije na M23.

Ni mu gihe kandi ku munsi w’ejo ku cyumweru, perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagiriye uruzinduko i Kinshasa, akaba yaragiye kubonana na mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi, aho biteganyijwe ko bazaganira ibitandukanye, birimo n’intambara ibera mu Burasizuba bw’iki gihugu cya RDC.

Hagataho, uduce twose M23 yabohoje, turatekanye, ubundi kandi iterambere rirakomeje kuganza muri two.

Tags: GasopoM23Ndayishimiye
Share40Tweet25Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
Bombori bombori i Kinshasa nyuma yuko muri Sena havutse urusaku.

Byakomeye, Kabila yiswe Umunyarwanda.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?