FARDC abo iheruka gutakaza mu Minembwe ba menyekanye.
Abarenga 70 ni wo mubare w’abasirikare ba Leta ya Kinshasa baheruka gupfira mu Minembwe, mu bitero iz’i ngabo zagabye mu mihana y’Abanyamulenge iherereye muri ibyo bice, nk’uko byavuzwe n’umusirikare wo muri brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru muri centrerwagati ya Minembwe.
Ibitero bya FARDC biheruka kwibasira i mihana y’Abanyamulenge iherereye mu Minembwe, byakozwe mu ntangiriro zi Cyumweru gishize.
Bigabwa mu muhana w’i Lundu, Lwiko, Kalingi na Runundu kuri Evomi, ndetse no kuri Ugeafi.
Ni ibitero byatumye abaturage baturiye ibyo bice bata ibyabo, barahunga bakwira imishwaro! Ndetse abandi barapfa barimo umwana w’umukobwa w’Umunyamulenge uri mu kigero cy’imyaka 16 y’amavuko witwa Florence, akaba yararashwe n’ingabo za RDC ubwo yarimo guhunga ava mu muhana wo ku Kabakire ku Runundu.
Ibi bitero bikaba byaragabwe mu minsi itatu ikurikirana, uwo kw’itariki ya 25, 26 na 27/12/2024.
Gusa, Twirwaneho yaje kwirwanaho maze ikubita inshuro iz’i ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, izirukana muri tumwe mu duce zari zagabyemo ibitero harimo ko yanazikuye mu ndake zo kuri Evomi.
Mu makuru yatanzwe n’umwe muri abo basirikare ba leta bagabye ibyo bitero ariko ku bw’umutekano we yanga ko tugaragaza amazina ye, yahamije ko brigade ya 21 yapfushije abasirikare 76.
Yasobanuye ko “aba ofisiye bato n’abakuru (Official supérieur et Inférieur) baguye muri ibyo bitero ko ari 11, kandi ko ari nabo bahambwe bakoresheje amasanduku, mu gihe abandi basirikare basanzwe bo, mu kubashingura bakoresheje amashashi n’ibiringiti.”
Yagize ati: Leta yapfushije abasirikare 76. Aba ofisiye ni 11.”
Yakomeje agira ati: “Bariya nakubwiye ko ari aba ofisiye bahambwe mu masanduku, ariko abandi bose twakoresheje amashashi n’ibiringiti.”
Yanavuze ko ishirahamwe rya cois-rouge kwariryo ryafashije Leta gushingura bariya basirikare
Ikindi yavuze nuko abasirikare bakomerekeye muri ibyo bitero barenga 140.
Rero, nubwo intambara hagati y’abaturage n’ingabo za RDC yahagaze ku wa Gatandatu mu Minembwe, ariko impande zombi ntizirebana neza, ndetse kandi uruhande rwa Leta rukomeje kohereza abasirikare muri ibyo bice.
Benshi bavuye Uvira no mu bindi bice byo muri teritware ya Fizi.