FARDC irashinjwa guteza umutekano muke mu Minembwe.
Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), zo muri brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru mu Minembwe, ni zo nyiribayazana w’umutekano ukomeje kuzamba mu Minembwe, ndetse no mu karere kose k’i Mulenge gatuwe n’Abanyamulenge.
Tariki ya 29/11/2024, FARDC yavuye mu Minembwe igaba igitero mu baturage Babanyamulenge mu Kalingi. Ni igitero cyishe abasivile bane.
Kuva ubwo umutekano w’abaturage baturiye ibice byo muri Komine ya Minembwe no mu nkengero zayo, wahise ujamo agatotsi, ni mu gihe Twirwaneho yatabaye abaturage yirwanaho nk’uko isanzwe ibikora.
Twirwaneho mu gutabara abaturage, yarwanyije ziriya ngabo za FARDC zari zagabye igitero mu Kalingi, birangira abo ku ruhande rwa Leta hapfuye ababarirwa mu mirongo, abandi benshi baburirwa irengero. Ndetse n’abandi bafatwa matekwa barimo n’uwari uyoboye icyo gitero.
Uyu komanda wari uyoboye igitero, aranafatwa, Twirwaneho yaramurekuye, ariko imwaka Motorola n’imbunda; bivugwa ko yari yanakomeretse ukuboko bitari cyane.
Minembwe.com, amakuru imaze kumenya, avuga ko abasirikare bafunze centre ya Minembwe, nta muturage uyinjiramo cyangwa ngo abe yayisohoka.
Ibyo bikaba byarabaye kuva mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 03/12/2024. Kugeza n’aya masaha twandika Iyi nkuru centre ya Minembwe izengurutswe n’ingabo nyinshi za FARDC.
Iyi centre ni yo ibamo amaduka, mu bundi buryo ni yo soko; nk’abaturage bayituraniye (abo ni abatuye i Lundu, Kiziba, Runundu, Mishashu, Gitavi, n’ahandi), niho bahahira.
Usibye nibyo iz’i ngabo zibona Umunyamulenge wese nk’umwanzi wabo, ni mu gihe ahar’ejo zashatse ku rasa abaturage bavaga ku Rundu berekeza muri centre rwagati, ibyanatumye abanya-Runundu batari bake bata izabo bahungita ahitwa ku Kibundi hafi no ku Kabingo.
Umuturage watanze ubu butumwa yagize ati: “Twahunze turi ku Kibundi.”
Ubutumwa bw’uyu muturage bukomeza bugira buti: “Centre yo ntirafungwa kuva ejo bundi. Nta winjira nta nusohoka. Igoswe na katanyama.”
Uyu mutekano muke nturi mu Minembwe gusa, kuko no mu Mikenke abaturage bayituriye bari mubihe bidasanzwe. Ku Cyumweru tariki ya 01/12/2024, FARDC yahiciye umurwanyi wo muri Maï Maï witwa Col Bifaranga. Ndetse n’ahar’ejo ikomeretsa umuturage witwa Jean Paul Kibambazi, ubwo bashakaga ku mwambura amafaranga nawe akanga.
Ibyo ni nyuma y’uko kandi iz’i ngabo zari ziheruka gufunga abagabo 6 Babanyamulenge zibaziza ubwoko bwabo, bafungurwa aruko babanje gutanga Inka yo kwicunguza. Amasaha icumi nabiri bamaze bafunzwe, barababajwe cyane, kuko bakorewe iyicarubuzo ridasanzwe, ni mu gihe batewe ibyuma ku mibiri yabo kandi bakubitwa n’inkoni nyinshi.
Ibi biri mu byatumye akarere kose k’i misozi miremire y’Imulenge umutekano ukomeza kurushaho kuba mubi. Nta muturage ukicyerekeza mu murima cyangwa ngwabe yakora urugendo.
Ingabo za Leta zakabashakiye umutekano nizo zishinjwa guteza izo mvurururu n’umutekano muke; ndetse kandi no mu Rurambo mu bice byo muri teritware ya Uvira, ntihakigendwa nk’uko byari bisanzwe, kuko Leta yahashyize interahamwe nyinshi.