• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, September 10, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

FARDC irashinjwa kw’iba imyaka y’abaturage.

minebwenews by minebwenews
February 7, 2025
in Regional Politics
0
FARDC irashinjwa kw’iba  imyaka y’abaturage.
90
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC irashinjwa kw’iba imyaka y’abaturage.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, bakorera mu Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, biravugwa ko bari mukwiba imyaka y’abaturage iba iri mu mirima.

Nibyavuzwe n’abaturage baturiye akarere ka Minembwe, aho bagaragaje ko abasirikare ba FARDC bo muri brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru mu Minembwe bari mugusahura imirima yabo.

Bavuga ko buri gace karimo ikambi y’aba basirikare, imirima igaherereyemo basanga yibwe.

Uwavuganaga na Minembwe.com yagize ati: “Aba basirikare bari kwiba imyaka cyane. Imirima yibwa cyane n’iri hafi n’ahari amakambi yabo.”

Imyaka yibwa cyane, n’ihinzemo ibijumba, ibigori n’ibishimbo ndetse n’intoryi.

Ikambi z’aba basirikare, hari iri i Lundu, Gakenke, Ugeafi, ku Kiziba, hakaba kandi n’icyicaro gikuru cya brigade kiri muri Minembwe centre.

Bivugwa ko biba mu mirima iba iri munzitiro, mu Bishanga ndetse n’ihingwa mu Bisambu kure y’i mihana.

Nubwo kwiba imyaka byagiye bikorwa n’aba basirikare ba FARDC kuva mbere, ariko ko byongeye gufata indi ntera ubwo Wazalendo na FDLR bavangwaga n’izi ngabo zo muri brigade ya 21.

Ahagana mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize, brigade ya 12 yahoraga ikorera muri aka gace yarahavanywe, aho ingabo zo muri yo na zo zashinjwaga kubana nabi n’abaturage. Icyo gihe nibwo iyi brigade ya 21 yahise ihazanwa.

Ariko iyi brigade kuva igeze muri aka gace ntabwo yigeze ivugwaho ibyiza, kuko ndetse mu mezi make ashize sosiyete sivile ya Minembwe yanditse inzandika zisaba ko yahavanwa.

Cyane cyane ishinjwa guteza umutekano muke muri aka gace, kwangiriza imirima y’abaturage, kwiba, kwica abasivile no kugaba ibitero mu mihana y’Abanyamulenge.

Tariki ya 26,27 na 28/12/2024, iyi brigade yagabye ibitero mu muhana w’i Lundu, Lwiko, Kalingi na Runundu kuri Ugeafi no kuri Evomi.

Ibi bitero byahitanye Abanyamulenge bane, harimo n’abandi babarirwa mu mirongo babikomerekeyemo.

Tags: AbaturageFardcImyakaMinembwe
Share36Tweet23Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Monusco yashinjwe kurekura FDLR na FARDC bakica abaturage.

Monusco yashinjwe kurekura FDLR na FARDC bakica abaturage.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?