FARDC irashinjwa kw’iba imyaka y’abaturage.
Abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, bakorera mu Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, biravugwa ko bari mukwiba imyaka y’abaturage iba iri mu mirima.
Nibyavuzwe n’abaturage baturiye akarere ka Minembwe, aho bagaragaje ko abasirikare ba FARDC bo muri brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru mu Minembwe bari mugusahura imirima yabo.
Bavuga ko buri gace karimo ikambi y’aba basirikare, imirima igaherereyemo basanga yibwe.
Uwavuganaga na Minembwe.com yagize ati: “Aba basirikare bari kwiba imyaka cyane. Imirima yibwa cyane n’iri hafi n’ahari amakambi yabo.”
Imyaka yibwa cyane, n’ihinzemo ibijumba, ibigori n’ibishimbo ndetse n’intoryi.
Ikambi z’aba basirikare, hari iri i Lundu, Gakenke, Ugeafi, ku Kiziba, hakaba kandi n’icyicaro gikuru cya brigade kiri muri Minembwe centre.
Bivugwa ko biba mu mirima iba iri munzitiro, mu Bishanga ndetse n’ihingwa mu Bisambu kure y’i mihana.
Nubwo kwiba imyaka byagiye bikorwa n’aba basirikare ba FARDC kuva mbere, ariko ko byongeye gufata indi ntera ubwo Wazalendo na FDLR bavangwaga n’izi ngabo zo muri brigade ya 21.
Ahagana mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize, brigade ya 12 yahoraga ikorera muri aka gace yarahavanywe, aho ingabo zo muri yo na zo zashinjwaga kubana nabi n’abaturage. Icyo gihe nibwo iyi brigade ya 21 yahise ihazanwa.
Ariko iyi brigade kuva igeze muri aka gace ntabwo yigeze ivugwaho ibyiza, kuko ndetse mu mezi make ashize sosiyete sivile ya Minembwe yanditse inzandika zisaba ko yahavanwa.
Cyane cyane ishinjwa guteza umutekano muke muri aka gace, kwangiriza imirima y’abaturage, kwiba, kwica abasivile no kugaba ibitero mu mihana y’Abanyamulenge.
Tariki ya 26,27 na 28/12/2024, iyi brigade yagabye ibitero mu muhana w’i Lundu, Lwiko, Kalingi na Runundu kuri Ugeafi no kuri Evomi.
Ibi bitero byahitanye Abanyamulenge bane, harimo n’abandi babarirwa mu mirongo babikomerekeyemo.