FARDC, Mai Mai, FDNB na FDLR byakubiswe iza kabwana mu mirwano yirije umunsi i Mulenge.
Nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za Congo rigabye ibitero ku Banyamulenge mu nkengero za komine ya Minembwe, Twirwaneho na m23 imitwe ya gisirikare ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC), yarwaniriye abaturage ubundi ikubita kubi ririya huriro ryagabye ibitero birangira riyabangiye ingata, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ni ibitero byatangiye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 07/04/2025, bikaba byirije umunsi wose.
Amakuru Minembwe Capital News imaze kwakira ubu mu ijoro agira ati: “Imirwano yagejeje saa moya z’ijoro ku masaha ya Minembwe na Bukavu, ariko ihuriro ry’ingabo za Congo ryaje gukizwa n’amaguru. Ubu tuvugana uwateye(Fardc, FDLR, FDNB na Mai Mai) Abanyamulenge yahunze.”
Aya makuru akomeza avuga ko abarwanyi b’uyu mutwe wa m23 n’uwa Twirwaneho bafashe uduce twinshi ahanini duherereye hakurya y’uruzi runini rwa Rwiko, ari natwo iri huriro ryaturutsemo, ubwo ryagabaga ibi bitero.
Ati: “Twafashe ku Kaitaji, kwa Shembwa, kwa Magara n’ahandi.”
Ibindi bice Twirwaneho na m23 byabohoje birimo ahitwa kwa Ronderi n’inkengero zayo. Ndetse kandi bivugwa ko ahabereye imirwano hose byarangiraga ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zibikuwemo.
Ni mu gihe kandi iri huriro ry’ingabo za Congo zagabye ibindi bitero muri Mukoko no mu nkengero zayo, ariko naho byarangiye iriya mitwe ibiri ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ibisubije inyuma.
Ubuhamya Minembwe Capital News yahawe n’umuturage uri mu Minembwe bugaragaza ko uyu munsi muri ako karere kiriwemo ibituruka byinshi, kandi ko byarimo byumvikanira impande zose.
Yagize ati: “Uyu munsi hiriwe imirwano, kandi yaberaga mu bice byinshi. Imbunda ziremereye zumvikanye kandi twumvaga n’izindi ntoya.”
Yakomeje agira ati: “Ariko dushimira Imana ikomeje kuturinda. Nti tworeka no gushimira abana bacu ba Twirwaneho na m23 baje kuturwanirira. Birukanaga umwanzi tureba.”
Nyamara nubwo amakuru amwe avuga ko ihuriro ry’ingabo za Congo ryahunze, ariko andi makuru yo ku ruhande avuga ko ritahungiye kure, ngo kuko rikiri hafi aho, kuburyo impande zombi zishobora kongera kuramukira mu mirwano ejo ku wa kabiri.