• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

FARDC, Mai Mai, FDNB na FDLR byakubiswe iza kabwana mu mirwano yirije umunsi i Mulenge.

minebwenews by minebwenews
April 7, 2025
in Conflict & Security
0
FARDC, FDLR na Wazalendo bagabye ibitero bikomeye ku Banyamulenge.
98
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC, Mai Mai, FDNB na FDLR byakubiswe iza kabwana mu mirwano yirije umunsi i Mulenge.

You might also like

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za Congo rigabye ibitero ku Banyamulenge mu nkengero za komine ya Minembwe, Twirwaneho na m23 imitwe ya gisirikare ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC), yarwaniriye abaturage ubundi ikubita kubi ririya huriro ryagabye ibitero birangira riyabangiye ingata, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Ni ibitero byatangiye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 07/04/2025, bikaba byirije umunsi wose.

Amakuru Minembwe Capital News imaze kwakira ubu mu ijoro agira ati: “Imirwano yagejeje saa moya z’ijoro ku masaha ya Minembwe na Bukavu, ariko ihuriro ry’ingabo za Congo ryaje gukizwa n’amaguru. Ubu tuvugana uwateye(Fardc, FDLR, FDNB na Mai Mai) Abanyamulenge yahunze.”

Aya makuru akomeza avuga ko abarwanyi b’uyu mutwe wa m23 n’uwa Twirwaneho bafashe uduce twinshi ahanini duherereye hakurya y’uruzi runini rwa Rwiko, ari natwo iri huriro ryaturutsemo, ubwo ryagabaga ibi bitero.

Ati: “Twafashe ku Kaitaji, kwa Shembwa, kwa Magara n’ahandi.”

Ibindi bice Twirwaneho na m23 byabohoje birimo ahitwa kwa Ronderi n’inkengero zayo. Ndetse kandi bivugwa ko ahabereye imirwano hose byarangiraga ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zibikuwemo.

Ni mu gihe kandi iri huriro ry’ingabo za Congo zagabye ibindi bitero muri Mukoko no mu nkengero zayo, ariko naho byarangiye iriya mitwe ibiri ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ibisubije inyuma.

Ubuhamya Minembwe Capital News yahawe n’umuturage uri mu Minembwe bugaragaza ko uyu munsi muri ako karere kiriwemo ibituruka byinshi, kandi ko byarimo byumvikanira impande zose.

Yagize ati: “Uyu munsi hiriwe imirwano, kandi yaberaga mu bice byinshi. Imbunda ziremereye zumvikanye kandi twumvaga n’izindi ntoya.”

Yakomeje agira ati: “Ariko dushimira Imana ikomeje kuturinda. Nti tworeka no gushimira abana bacu ba Twirwaneho na m23 baje kuturwanirira. Birukanaga umwanzi tureba.”

Nyamara nubwo amakuru amwe avuga ko ihuriro ry’ingabo za Congo ryahunze, ariko andi makuru yo ku ruhande avuga ko ritahungiye kure, ngo kuko rikiri hafi aho, kuburyo impande zombi zishobora kongera kuramukira mu mirwano ejo ku wa kabiri.

Tags: I MulengeIhuriro ry'ingabo za CongoImirwanoM23Twirwaneho
Share39Tweet25Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y'urupfu n'umupfumu Brigadier General Olivier Gasita woherejwe na perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo i Uvira muri Kivu y'Amajyepfo...

Read moreDetails

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyatangaje ko nubwo gikorana na Wazalendo, kidafite ububasha bwo kuyigenzura kandi ko yahawe intwaro na...

Read moreDetails

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda Bibogo Simiyoni n'umwe mu bagabo b'intwari babayeho mu Banyamulenge, kandi banarwanye n'intambara ziremereye i Mulenge...

Read moreDetails

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge. Byishimo Patrick, who is in the hills of Mulenge, explained that the Congolese...

Read moreDetails

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n'Ingabo z'u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside Byishimo Patrick uherereye mu misozi y'i Mulenge yasobanuye ko Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails
Next Post
Amafaranga ya Wazalendo yahindutse ideal,” ibivugwa na Leta .

Amafaranga ya Wazalendo yahindutse ideal," ibivugwa na Leta .

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?