Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

FARDC na Maï Maï bafunze Abanyamulenge barenga 5 mu Cyohagati.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
November 30, 2024
in Regional Politics
0
FARDC na Maï Maï bafunze Abanyamulenge barenga 5 mu Cyohagati.
108
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC na Maï Maï bafunze Abanyamulenge barenga 5 mu Cyohagati.

You might also like

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Abagabo 6 bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, baribahungishije Inka zabo Maï Maï mu Mikenke, bafashwe n’abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) na Maï Maï; kuri ubu bafunzwe nabi mu Mikenke, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Igihe cy’isaha ya saa ine z’igitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/11/2024, ni bwo Abungeri b’inka bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bahagaritswe na Maï Maï, ku bufasha bw’Ingabo za Leta ya Kinshasa.

Nk’uko iy’i nkuru ibisobanura, ku wa gatanu tariki ya 29/11/2024 mu Mikenke hageze abarwanyi ba Maï Maï benshi, ni nyuma y’uko FARDC ku wa kane yari yateye abaturage ba Banyamulenge mu Kalingi yicamo abasivile bane. Ibyatumye Twirwaneho itabara abaturage, birangira ingabo za FARDC nyinshi ziguye muri iryo hangana, nubwo umubare nyawo wabapfuye utaramenyakana, usibye ko biri kuvugwa ko hoba harapfuye 28 bo mu ruhande rw’ingabo za Leta, ariko uyu mubare ushobora kurengaho.

Aya makuru anavuga ko Maï Maï kuza mu Mikenke ari nyinshi, byari ukugoboka ingabo za FARDC kugira ngo zikomeze ibitero ku Banyamulenge, ari nabyo byatumye aba bungeri b’inka bakenera guhungisha Inka zabo. Ubwo bari bazerekeje mu Mikarati, ni bwo bahise bafatwa, ndetse n’inka zabo zibanza gushyirwa ku ruhande, usibye ko zaje kongera guhabwa Abanyamulenge bari baje kureba ibyabaye.

Iz’inka zari zivanywe mu Mikenke ahari hagaragaye Maï Maï nyinshi, zijanwe mu bice byo mu Mikarati. N’inka zibarirwa mu mirongo; banyirazo bafunzwe bo, ni 6. Hari uwitwa Bagaza Muganga, Mfashingabo, Muntu, umuhungu wa Muntu n’Umwengeri wabo.

Bibaye mu gihe guhohotera Abanyamulenge bikomeje kuba bibi mu misozi miremire y’Imulenge muri kivu y’Epfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ikibabaje muri ibyo n’uko bahohoterwa n’ingabo z’igihugu mu gihe arizo zakabarengeye.

Ikindi kandi n’uko byongeye kurushaho kuba bibi nyuma y’uko bitangiye kuvugwa ko Guverinoma y’iki gihugu yahamagaye interahamwe kuja muri Rurambo(aha ni mu misozi ya Uvira). Bikavugwa ko ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bwaba buri gutegura kwica no gutsemba aba Banyamulenge.

Tags: 6AbanyamulengeAbungeri b'inkaFardcMaï Maï
Share43Tweet27Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe. Mu buryo budasanzwe umudipolomate wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Mutebwa Mulumba Jean Dieu, usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade...

Read moreDetails

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Icyo minisitiri Nduhungirehe yavuze ku biganiro biri kubera i Doha bihuza RDC na AFC/M23.

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Leta y'u Rwanda yatangaje ko yishimiye isinywa ry'inyandiko y'amahame y'ibanze ngenderwaho aganisha...

Read moreDetails
Next Post
Ibintu byongeye kurushaho kuzamba mu Minkenke, nyuma yibimaze gukorwa na FARDC.

Ibintu byongeye kurushaho kuzamba mu Minkenke, nyuma yibimaze gukorwa na FARDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?