FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo Bashinjwa Kugaba Ibitero mu Mihana ituwe n’Abanyamulenge
Amakuru aturuka mu misozi y’i Mulenge, muri teritwari ya Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko habaye imirwano ikomeye nyuma y’ibitero byagabwe mu mihana ituwe n’Abanyamulenge. Abaturage bavuga ko ibi bitero byagabwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zizwi nka FARDC, zifatanyije n’imitwe n’ingabo bivugwa ko ziyishyigikiye.
Aho ibitero byabereye n’igihe byagabiwe
Nk’uko amakuru yemezwa n’abaturage bo muri ako gace abivuga, ibitero byagabwe mu masaha ya mu gitondo cya kare cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 01/03/2026. Byibanze mu duce twa Gakenge, Mukoko na Nyaruhinga, duherereye mu burasirazuba bwa centre ya Minembwe.
Abaturage bavuga ko ibitero byagabwe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe irimo Wazalendo, abarwanyi ba FDLR, abacanshuro, Imbonerakure z’u Burundi, ndetse n’ingabo z’u Burundi n’iza Angola. Ibi birego ntibyigeze bihabwa igisubizo ku mugaragaro n’impande zivugwaho kugira uruhare muri iyo mirwano.
Uko imirwano yagenze
Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’itangizwa ry’ibitero, MRDP-Twirwaneho hamwe na M23 batabaye abaturage, maze havuka imirwano ikomeye hagati y’impande zombi.
Nubwo kugeza ubu hacyumvikana urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje muri ibyo bice, amakuru atangwa n’abaturage agaragaza ko uruhande rushinjwa gutangiza ibitero ruri gusubira inyuma.
Umwe mu baturage wahaye amakuru Minembwe Capital News yagize ati:
“Turimo kumva imbunda ziri ku ruhande rwa Leta zisubira inyuma. FARDC n’abo bafatanyije barimo kwiruka basubira inyuma.”
Ibi byemezwa n’abandi batuye muri ako gace, bavuga ko imirwano yabaye nyuma y’iminsi ibiri hari ituze, kuko ku wa Kane, MRDP-Twirwaneho na M23 bari bamaze gusubiza inyuma abo bahanganye mu bice bya Bidegu, Kalingi, Rundu n’ahandi hafi aho.
Amateka y’umutekano muke muri Minembwe umaze imyaka myinshi harangwa n’umutekano muke, ahanini bitewe n’amakimbirane ashingiye ku mitwe yitwaje intwaro, ibibazo by’ubutaka n’amoko, ndetse n’uruhare rw’ingabo z’amahanga zivugwaho kwinjira mu mirwano yo mu burasirazuba bwa Congo.
Abanyamulenge, batuye cyane mu misozi y’i Mulenge, bakunze kuvuga ko bibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro ibashinja ubufatanye ubwoko bwabo. Ku rundi ruhande, Leta ya Congo yo ivuga ko igamije kugarura ituze no gusenya imitwe yose itemewe n’amategeko ikorera muri ako karere.






