FARDC n’abambari bayo biswe wa pumbafu banasabirwa kwirukanwa iteka.
I Kabembe ho muri Cheferi ya Kaziba, teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, abaturage barasaba ko ihuriro ry’ingabo za Congo ryirukanwa muri icyo gice zizira kubanyanyasa(ku banyaga) no kubakorera ubundi bugizi bwa nabi.
Bikubiye mu butumwa abaturage baturiye ibyo bice bahaya ubwanditsi bwa Minembwe Capital News mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10/05/2025.
Nk’uko aba baturage babigaragaza bavuga ko hakiri uduce M23 itarageramo two muri grupema ya Kabembe kandi ko ahanini duherereye mu misozi ya na Bumbu na Rhanga.
Bityo, abarwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa bakaba bakomeje kutwiyongeramo aho baza baturutse i Uvira, nyamara ukwiyongera kw’izi ngabo zo mu ruhande rwa Leta ari ikibazo gikomeye ku baturage, kuko barabanyaga no kubakorera ubundi bugizi bwa nabi.
Ubutumwa bw’abaturage bugira buti: “Abaturage bakomeje guteswa hano i Rhanga na na Bumbu. Barya bajinga baratunyaga uko bishakiye, batunyaga guhera kucyo bagusanganye, ntibareka no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, bakabasambanya.”
Ubutumwa bwabo bukomeza bugira buti: “Turasaba ko M23 yoza ikabirukana , kandi ikabirukana iteka ubutazongera kutugerera ku butaka bwacu.”
Mu gushimangira ibi bagize bati: “Banyamamkuru ba Minembwe Capital News mudutabarize nyabuna M23 ize hano yirukane FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo. Turabizi ko aho yafashe nko muri centre ya Kaziba n’ahandi, amahoro yarahagarutse. Natwe nize idutabare idukure mu kaga ko kuyoborwa n’aba bajinga (wa pumbafu).”
Mu rurimi rwigiswahili batanzemo ubu butumwa bagize bati: “Hao wa pumbafu wanatesa watu huko mu vilima, ya faa kuwufukuza limoya na limoya wote wakutaniwe huko Uvira. Na wasiludi tena uku hata limoya.”
Ubu butumwa bwaba baturage banze ko amazina yabo amenyekana ku mpamvu z’u mutekano wabo, banagaragarije MCN ko hari “abaturage bari guhunga ku bwinshi bava muri ibi bice bikigenzurwa n’ingabo z’u ruhande rwa Leta, ariko ko bahunga bihishe bakerekeza mu bice bigenzurwa na M23.
Ati: “Abaturage benshi ko barihungira, bari kwerekeza mu bice byamaze kubohozwa. Bagenda bihishe.”
Tubibutsa ko iyi cheferi ya Kaziba imaze kugira igice kinini kigenzurwa n’umutwe wa M23 nubwo hakiri ibice byo mu misozi bikirimo Wazalendo, FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi byasabwe ngo bibohozwe, ahanini ituwe n’Abanye-kongo bo mu bwoko bw’Abashi, Abasharishari n’ababangubangu bake.