• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

FARDC n’abambari bayo biswe wa pumbafu banasabirwa kwirukanwa iteka.

minebwenews by minebwenews
May 10, 2025
in Conflict & Security
0
FARDC n’abambari bayo biswe wa pumbafu banasabirwa kwirukanwa iteka.
86
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC n’abambari bayo biswe wa pumbafu banasabirwa kwirukanwa iteka.

I Kabembe ho muri Cheferi ya Kaziba, teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, abaturage barasaba ko ihuriro ry’ingabo za Congo ryirukanwa muri icyo gice zizira kubanyanyasa(ku banyaga) no kubakorera ubundi bugizi bwa nabi.

READ ALSO

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

Bikubiye mu butumwa abaturage baturiye ibyo bice bahaya ubwanditsi bwa Minembwe Capital News mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10/05/2025.

Nk’uko aba baturage babigaragaza bavuga ko hakiri uduce M23 itarageramo two muri grupema ya Kabembe kandi ko ahanini duherereye mu misozi ya na Bumbu na Rhanga.

Bityo, abarwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa bakaba bakomeje kutwiyongeramo aho baza baturutse i Uvira, nyamara ukwiyongera kw’izi ngabo zo mu ruhande rwa Leta ari ikibazo gikomeye ku baturage, kuko barabanyaga no kubakorera ubundi bugizi bwa nabi.

Ubutumwa bw’abaturage bugira buti: “Abaturage bakomeje guteswa hano i Rhanga na na Bumbu. Barya bajinga baratunyaga uko bishakiye, batunyaga guhera kucyo bagusanganye, ntibareka no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, bakabasambanya.”

Ubutumwa bwabo bukomeza bugira buti: “Turasaba ko M23 yoza ikabirukana , kandi ikabirukana iteka ubutazongera kutugerera ku butaka bwacu.”

Mu gushimangira ibi bagize bati: “Banyamamkuru ba Minembwe Capital News mudutabarize nyabuna M23 ize hano yirukane FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo. Turabizi ko aho yafashe nko muri centre ya Kaziba n’ahandi, amahoro yarahagarutse. Natwe nize idutabare idukure mu kaga ko kuyoborwa n’aba bajinga (wa pumbafu).”

Mu rurimi rwigiswahili batanzemo ubu butumwa bagize bati: “Hao wa pumbafu wanatesa watu huko mu vilima, ya faa kuwufukuza limoya na limoya wote wakutaniwe huko Uvira. Na wasiludi tena uku hata limoya.”

Ubu butumwa bwaba baturage banze ko amazina yabo amenyekana ku mpamvu z’u mutekano wabo, banagaragarije MCN ko hari “abaturage bari guhunga ku bwinshi bava muri ibi bice bikigenzurwa n’ingabo z’u ruhande rwa Leta, ariko ko bahunga bihishe bakerekeza mu bice bigenzurwa na M23.

Ati: “Abaturage benshi ko barihungira, bari kwerekeza mu bice byamaze kubohozwa. Bagenda bihishe.”

Tubibutsa ko iyi cheferi ya Kaziba imaze kugira igice kinini kigenzurwa n’umutwe wa M23 nubwo hakiri ibice byo mu misozi bikirimo Wazalendo, FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi byasabwe ngo bibohozwe, ahanini ituwe n’Abanye-kongo bo mu bwoko bw’Abashi, Abasharishari n’ababangubangu bake.

Tags: AbaturageFardcKabembeWa pumbafu

Related Posts

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Next Post
Amarira n’imenshi ku batuye i Bubwari muri Fizi.

Amarira n'imenshi ku batuye i Bubwari muri Fizi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?