FARDC n’imitwe iyishyigikiye bashinjwa kongera kugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge
Mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice bya Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutekano ukomeje kuzamba bitewe n’ibitero bivugwa ko biri kugabwa mu bice bitandukanye bituwe n’Abanyamulenge. Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, iza Angola, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR, bakomeje kugaba ibitero mu mihana yo mu karere ka Minembwe.
Amakuru yizewe aturuka mu baturage n’abakurikirana iby’umutekano muri ako gace agaragaza ko ibyo bitero byibasiye imihana iri mu bice bya Kalingi, Bidegu, Mikenke, i Rundu, Kalongi n’ahandi hafi aho. Bivugwa ko byatangiye kongera gufata indi ntera kuva ku munsi w’ejo tariki ya 15/03/2026, bikomeza no kuri uyu wa mbere tariki ya 16/03/2026.
Abaturage bavuga ko ibyo bitero bikorwa mu buryo bubiri: hari ibitero byo mu kirere hakoreshejwe indege zitagira abapilote zizwi nka drones, ndetse n’ibitero byo ku butaka bikoresheje imbunda ziremereye n’izoroheje. Ibi bikoresho bya gisirikare bivugwa ko bikoreshwa mu kurasa mu bice by’abaturage, ibintu bituma benshi bahungira mu misozi cyangwa bagashaka ubuhungiro mu bindi bice byegereye ako karere.
Umwe mu baturage batuye hafi y’aho imirwano iri kubera, wahaye amakuru Minembwe Capital News, yavuze ko ibitero byatangiye kongera gukaza umurego kuva ku cyumweru. Yagize ati:
“Guhera ejo umwanzi yongeye gutera akoresheje amabombe y’imbunda ziremereye ndetse na drones. Byabereye mu mihana irimo Bidegu, i Rundu, Kalongi na Kalingi, kandi n’uyu munsi ibitero byakomeje.”
Aya makuru kandi avuga ko ibitero byageze no mu gace ka Ndondo kari muri gurupema ya Bijombo. Gusa bivugwa ko abarwanyi b’umutwe wa MRDP-Twirwaneho barinze abaturage, basubiza inyuma abari bagabye ibyo bitero.
Undi muturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:
“Ku Ndondo, FARDC yateye mu duce twa Ngongwa, Bugogoma no mu Mitamba, ariko yahuye n’uruva gusenya. MRDP-Twirwaneho babasubije inyuma.”
Minembwe n’uturere tuyikikije tumaze imyaka myinshi turimo amakimbirane n’imirwano ihuza ingabo za Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye. Aka karere kagizwe n’imisozi miremire yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kakunze kuvugwamo amakimbirane ashingiye ku bibazo by’ubutaka, ubwoko ndetse n’inyungu za politiki n’ubukungu.
Abaturage bo muri aka gace bakomeje gusaba ko habaho ingamba zihamye zo guhagarika imirwano, kuko ari bo bakomeza kwibasirwa n’ingaruka z’intambara zirimo guhunga, kubura ibibatunga ndetse no gutinya umutekano wabo n’uw’imiryango yabo.
Kugeza ubu ubuyobozi bwa Leta ya Congo ntiburagira icyo butangaza ku by’ibi birego bivugwa n’abaturage, mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku by’ibi bitero n’ingaruka byateje ku baturage batuye muri aka karere.






