FARDC n’Ingabo z’u Burundi Bakomeje Ibitero ku Banyamulenge no Gusahura Imitungo ku Ndondo
Amakuru akomeje guturuka mu bice bya Ndondo, biherereye muri grupema ya Bijombo, teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aragaragaza ko umutekano ukomeje kuzamba. Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo ndetse na FDLR, zakomeje kugaba ibitero bikomeye ku baturage b’Abanyamulenge.
Aya makuru atangwa n’abaturage bo muri ibyo bice ndetse n’amasoko yigenga, avuga ko ibi bitero byatangiye hagati muri iki cyumweru, ku wa Gatatu, aho ingabo zagabye ibitero mu duce twa Gongwa, Mitamba, Bugogoma ndetse no mu nkengero zabyo, bikomereza no mu bice bya Gatanga, Kanogo na Murambya.
Ku wa Gatandatu tariki ya 04/04/2026, bivugwa ko imirwano yakajije umurego, aho abaturage benshi bahise bahunga ingo zabo, berekeza mu bihuru no mu mashyamba bashaka ubuhungiro. Abatabashije guhunga bivugwa ko bahuye n’ibikorwa by’urugomo birimo kwicwa, gusahurirwa amatungo, ndetse no gusenyerwa amazu.
Amakuru dukesha bamwe mu batuye ibyo bice agaragaza ko, nyuma yo kwirukana abaturage, ingabo zifatanyije zagabye ibyo bitero zahise zisahura imitungo yabo irimo amatungo n’ibikoresho by’ibanze, ibintu byatumye ubuzima bw’abahatuye burushaho guhungabana.
Ku ruhande rw’abaturage, umutwe wa Twirwaneho bivugwa ko wagerageje kwirwanaho ugamije gukumira ibyo bitero no kurinda abasivili. Nubwo bimeze bityo, amakuru agaragaza ko imirwano igikomeje mu buryo bukomeye. N’ubwo kuri iki Cyumweru nta mirwano ikomeye yumvikanye, impande zihanganye ziracyarebana ay’ingwe.
Kugeza ubu, nta mubare wemejwe w’abamaze guhitanwa n’ibi bitero uratangazwa n’inzego zibishinzwe, ariko amakuru atandukanye akomeza kugaragaza ko hari igihombo gikomeye cy’ubuzima n’imitungo.
Ibi bitero bibaye mu gihe hari impungenge zimaze igihe zivugwa n’abasesenguzi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, zigaragaza ko umutekano muke mu misozi miremire y’i Mulenge nka Minembwe n’inkengero zaho ukomeje gufata indi ntera. Hari n’abavuga ko hashobora kuba hari imigambi ya politiki n’igisirikare igamije kwirukana Abanyamulenge muri utu duce, nubwo ibyo birego bidahwema guterwa utwatsi n’inzego za Leta birebwa.
Amateka y’aka karere agaragaza ko kamaze imyaka myinshi karimo amakimbirane ashingiye ku moko, ubutaka n’ubuyobozi, aho imitwe itandukanye yitwaje intwaro ikunze guhangana, abaturage b’abasivili bakaba ari bo bahababarira cyane.
Kugeza ubu, ubuzima ku baturage b’i Ndondo muri Bijombo bukomeje kuba ingorabahizi, aho benshi bakiri mu buhungiro mu mashyamba, badafite ibiribwa, amazi meza n’ubuvuzi. Abakurikirana ibibera muri aka karere barasaba ko habaho ubutabazi bwihuse ndetse n’ingamba zihamye zo kugarura amahoro n’umutekano urambye.






