FARDC n’Ingabo z’u Burundi Bakomeje Kuyabangira Ingata muri Fizi no muri Mwenga: MRDP–Twirwaneho Yigaruriye Ibindi Bice bya Sekiteri ya Itombwe
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu gihe imirwano ikomeje guhindura isura y’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutwe wa MRDP–Twirwaneho ufatanyije na AFC/M23 ukomeje kwagura ibice ugenzura muri teritwari za Fizi na Mwenga, zihana imbibi kandi zombi zibarizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka mu baturage batuye muri utu duce ndetse n’andi makuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News (MCN) avuga ko, nyuma yo kwigarurira Gipupu ku buryo bwuzuye ku wa Gatanu, ahabarizwa icyicaro gikuru cya Sekiteri ya Itombwe, abarwanyi ba MRDP–Twirwaneho bahise bakomeza ibikorwa bya gisirikare berekeza mu tundi duce twinshi. Ayo makuru avuga ko bamaze no gufata Giseke, agace gafite akamaro gakomeye mu rwego rwa gisirikare.
Giseke, Abanyamulenge bita Giseke naho Ababembe bakahita Eseke, kari mu ntera ngufi cyane uvuye muri santere ya Gipupu. Aka gace kazwiho kuba karimo ibirindiro bikomeye by’ingabo z’u Burundi, bikaba byari bifite uruhare rukomeye mu bikorwa bya gisirikare by’ihuriro ry’ingabo za Leta.
Amakuru ava muri ako gace avuga ko, nyuma y’imirwano ikomeye, ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo ndetse na FDLR, ryavuye muri ibyo birindiro, bituma MRDP–Twirwaneho ifata igenzura ry’ako gace.
Uretse Giseke, amakuru akomeza avuga ko ibice byinshi byo muri Mibunda, na byo biri muri Sekiteri ya Itombwe, ubu na byo bigenzurwa na MRDP–Twirwaneho nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo za Leta risubiye inyuma. Ibi bikomeje kugaragaza impinduka zikomeye ku rugamba muri Teritwari ya Mwenga, aho umutwe wa MRDP–Twirwaneho ukomeje kongera ubuso ugenzura.
Si muri Mwenga gusa ibikorwa bya gisirikare bikomeje guhindura isura y’urugamba. No muri Sekiteri ya Mutambala, muri Teritwari ya Fizi, MRDP–Twirwaneho ikomeje kwagura ibice iri kugenzura.
Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko hafi ya Sekiteri ya Mutambala yose yamaze kujya mu maboko ya MRDP–Twirwaneho. Mu duce tuvugwa harimo Kanguli, Nakiheli, Kirumbi ndetse n’utundi duce twinshi two muri iyo sekiteri.
Abasesenguzi n’abakurikiranira hafi ibibera muri ako karere bavuga ko kuba MRDP–Twirwaneho na AFC/M23 bakomeje kwigarurira ibice muri Mwenga no muri Fizi, teritwari zihana imbibi, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku miterere y’urugamba muri Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane ku miyoborere y’utwo duce, ingendo z’abaturage ndetse n’imiterere y’ibikorwa bya gisirikare ku mpande zihanganye.
Minembwe Capital News izakomeza gukurikirana uko ibintu bihinduka ku rugamba no kubagezaho amakuru yizewe uko agenda aboneka.





