FARDC Yagaragaje Ugenzura Point Zero Hagati Yayo na MRDP-Twirwaneho
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko gikomeje kugenzura ibirindiro bya gisirikare bya Point Zero n’utundi duce tuyikikije muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa gisirikare bukorera muri ako gace, FARDC yahakanye yivuye inyuma amakuru yavugaga ko Point Zero yaba yarigaruriwe n’umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho. Igisirikare cyavuze ko ayo makuru ari ibihuha bigamije kuyobya abaturage no guhungabanya umutekano, gishishikariza abatuye Fizi no mu nkengero zayo gukomeza gutuza no kugirira icyizere ingabo za Leta.
Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ibikorwa bya gisirikare bya Sukola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, Colonel Apoko Bangala Michel, yatangaje ko ibirindiro by’ingenzi bya Point Zero bikiri mu maboko ya FARDC, kandi ko ingabo z’igihugu zikomeje ibikorwa byo kugarura ituze mu bice byashegeshwe n’imirwano.
Yashimangiye ko intego ya FARDC ari ugusubiza ubuyobozi bwa Leta mu duce twose twugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro, anizeza abaturage ko umutekano uzarushaho gukazwa.
Ku rundi ruhande, amakuru aturuka mu bayobozi ba MRDP-Twirwaneho avuga ko ari bo bagenzura inkengero za Point Zero ndetse n’igice kinini cyaho. Abo muri uwo mutwe bahamya ko mu masaha make bashobora kwirukana burundu FARDC n’abo bafatanyije ibikorwa bya gisirikare muri ako gace.
Amakuru yigenga aturuka mu baturage bo muri ako gace agaragaza ko mu mpera z’icyumweru gishize habaye imirwano ikomeye mu bice bya Kalingi, Bidegu, Kalongi na Gakenge, aho bivugwa ko FARDC n’abo bafatanyije, barimo abarwanyi ba Wazalendo n’imitwe irimo FDLR, basubijwe inyuma na MRDP-Twirwaneho. Utu duce twose duherereye mu nkengero za Point Zero, bigatuma ako gace gakomeza kuba isibaniro ry’imirwano.
Byongeye kandi, MRDP-Twirwaneho ivuga ko igenzura uduce twa Mukoko na Nyaruhinga, duherereye mu ntera y’ibilometero bike uvuye kuri Point Zero, ibintu bishimangira ko imirwano ishobora gukomeza gufata indi ntera mu minsi iri imbere.
Teritwari ya Fizi, kimwe n’utundi duce twa Kivu y’Amajyepfo, imaze imyaka myinshi ihanganye n’imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku makimbirane y’amoko, uburenganzira ku butaka ndetse n’inyungu za politiki.
MRDP-Twirwaneho ivuga ko irwanira abaturage b’Abanyamulenge ivuga ko bicwa bazira uko baremwe, ishinja ingabo za FARDC gukorana na Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi muri ibyo bikorwa.
Ababikurikiranira hafi bemeza ko gukorana kw’ingabo za Leta n’imitwe itari iya Leta bishobora kurushaho gukomeza umwuka mubi w’umutekano, bigatuma abaturage bakomeza kuba mu kangaratete.
Mu gihe impande zombi zikomeje kugaragaza Zishaka Point Zero n’inkengero zayo, abaturage bo muri ako gace bakomeje kugaragaza impungenge z’umutekano muke, kwimurwa ku ngufu no kubura serivisi z’ibanze.






