FARDC yagize icyo ivuga ku rupfu rutunguranye rwa Gen Mwaku Daniel
Brigadier General Daniel Mwaku wayoboraga akarere ka 33 ka gisirikare k’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC yitabye Imana azize indwara itunguranye.
Aharejo ku wa gatanu tariki ya 12/09/2025, ni bwo uyu musirikare warebaga FARDC i Uvira mu ntara ya Kivu yepfo yitabye Imana.
Amakuru ava muri icyo gice avuga ko urupfu rwe rwabaye nyuma yaho yari yazindukiye mu bikorwa bya gisirikare muri iki gice yagenzuraga, murukurikirane rw’ibiganiro bikomeje kuhabera, aho bihuriramo Wazalendo, FARDC n’intumwa zivuye i Kinshasa ziyobowe na minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Jacquemain Shaban.
Ni biganiro bigamije guhoshya imyigaragambyo ya Wazalendo yahadutse ubwo General Olivier Gasita yahoherezwaga kuyobora ibikorwa bya gisirikare.
Itangazo ry’igisirikare cya RDC rivuga ko Gen Mwaku Mbuluku Daniel wayoboraga ingabo za karere ka 33 ka gisirikare, yafashwe n’indwara bitunguranye ari mu kazi, nyuma ahita ajanwa kubitaro bya Uvira aba ari nabyo apfiramo.
Igisirikare kandi cyavuze ko umubiri we uzajanwa i Kinshasa kugira ngo ashyingurwe mu cyubahiro.
N’ubwo Gen Daniel Mwaku yari arwaye ariko yakomeje gukora ibikorwa bya gisirikare bitandukanye i Uvira.
Uyu yahawe inshingano zo kuyobora aka karere ka 33 kagizwe n’intara ya Maniema, na Kivu y’Amajyepfo mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025.
Gen.Mwaku yitabye Imana mu gihe agace ayoboye karimo umutekano muke ahanini uva ku muryane wa Wazalendo na FARDC.
Impande zombi zari zinamaze igihe zishamairanye buri ruhande rushaka kugenzura umupaka wa Kavimvira, ariko byaje kurushaho kuba bibi cyane ubwo perezida Felix Tshisekedi yoherezaga Gen Gasita ngo ajye kuba umuyobozi w’Ingabo wungirije ushyinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi.
Ariko Wazalendo bagaragaza ko batamushaka bavuga ko ari Umututsi kandi ko akorana na AFC/M23, batangira no gukora imyigaragambyo yo kumwamagana no gusubiranamo hagati yabo na FARDC.
