FARDC yahawe umuyobozi mushya i Uvira.
Brigadier General Fabien Dunia Kashindi yatangiye imirimo ye nk’umuyobozi mushya w’akarere ka gisirikare ka 33 k’i ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo muri Uvira, ahimuriwe ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yaho umujyi wa Bukavu ubohojwe na M23 kubufatanye n’uwa Twirwaneho.
Aha’rejo ku wa kabiri tariki ya 08/04/2025, ni bwo uyu musirikare yahawe inshingano zo kuyobora aka karere ka 33 k’i ngabo za Congo gafite icyicaro gikuru i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Briga.Gen Fabien yahawe izi nshingano nyuma yihererekanya bubasha yagiranye n’uwo yarasimbuye kuri uwo mwanya, Major Gen Yav Avul Ngola.
Nk’uko amakuru abivuga nyuma y’uwo muhango, Maj.Gen. Yav Avul Ngola yahise yerekeza i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya RDC, aho agiye kurindira kugeza ahawe indi mirimo.
Ni amakuru kandi yemejwe n’ushinzwe itumanaho muri aka karere ka 33 k’i ngabo za Congo muri Kivu y’Amajyepfo, Lieutenant Mizombo Mitimamwa, aho yagize ati: “Ubu akarere ka 33 k’i ngabo za Congo kararamutswa umuyobozi mushya. Brig.Gen. Fabien Dunia Kashindi niwe wahawe ku kayobora.”
Yongeyeho kandi ati: “Maj.Gen. Yav Avul Ngola nyuma yogukora ihererekanya bubafasha n’uwa musimbuye yerekeje i Kinshasa.”
Gen.Fabien ahawe kuyobora aka gace mu gihe karimo umwuka mubi ahanini uva kwikorogana riri hagati y’inzego zishinzwe umutekano.
Ni ikorogana rikomoza ku mafaranga izi nzego z’umutekano zirimo abapolisi, abasirikare na Wazalendo babuguza ku mabariyeri atandukanye n’izindi batangisha mu mihanda yo muri uyu mujyi wa Uvira. Ahanini i Kamvimvira no kuri Mulongwe.
Uyu mwuka mubi hagati y’izi nzego z’umutekano muri Uvira, watangiye kugaragara mu mpera za kiriya cyumweru gishize, ariko ukaba warafashe indi ntera aha’rejo ku wa kabiri.
Kimwecyo, mu ntangiriro zakiriya cyumweru gishize, Wazalendo ubwabo basubiranyemo bararwana baricyana. Harwanaga uruhande rwa Makanaki n’urundi ruyobowe na Beta Bango uzwi cyane nka Rene.
Imirwano hagati y’izi mpande zombi ikaba yaraberaga i Kavimvira no kuri Mulongwe.
Brig.Gen.Fabien, mu muhango wo ku muha inshingano zo kuyobora akarere ka 33 k’i ngabo za Congo, yatangaje ko agiye gukora ibishoboka byose agahosha amakimbirane ari hagati y’inzego zishinzwe umutekano.
Ubundi kandi asaba abaturage gutekana, ndetse anabizeza ko ingabo ayoboye zizarwanya umutwe wa m23, kandi ko zizisubiza ibice byose ugenzura.