Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

FARDC yahawe umuyobozi mushya i Uvira.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 9, 2025
in Regional Politics
0
FARDC yahawe umuyobozi mushya i Uvira.
114
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC yahawe umuyobozi mushya i Uvira.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Brigadier General Fabien Dunia Kashindi yatangiye imirimo ye nk’umuyobozi mushya w’akarere ka gisirikare ka 33 k’i ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo muri Uvira, ahimuriwe ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yaho umujyi wa Bukavu ubohojwe na M23 kubufatanye n’uwa Twirwaneho.

Aha’rejo ku wa kabiri tariki ya 08/04/2025, ni bwo uyu musirikare yahawe inshingano zo kuyobora aka karere ka 33 k’i ngabo za Congo gafite icyicaro gikuru i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Briga.Gen Fabien yahawe izi nshingano nyuma yihererekanya bubasha yagiranye n’uwo yarasimbuye kuri uwo mwanya, Major Gen Yav Avul Ngola.

Nk’uko amakuru abivuga nyuma y’uwo muhango, Maj.Gen. Yav Avul Ngola yahise yerekeza i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya RDC, aho agiye kurindira kugeza ahawe indi mirimo.

Ni amakuru kandi yemejwe n’ushinzwe itumanaho muri aka karere ka 33 k’i ngabo za Congo muri Kivu y’Amajyepfo, Lieutenant Mizombo Mitimamwa, aho yagize ati: “Ubu akarere ka 33 k’i ngabo za Congo kararamutswa umuyobozi mushya. Brig.Gen. Fabien Dunia Kashindi niwe wahawe ku kayobora.”

Yongeyeho kandi ati: “Maj.Gen. Yav Avul Ngola nyuma yogukora ihererekanya bubafasha n’uwa musimbuye yerekeje i Kinshasa.”

Gen.Fabien ahawe kuyobora aka gace mu gihe karimo umwuka mubi ahanini uva kwikorogana riri hagati y’inzego zishinzwe umutekano.

Ni ikorogana rikomoza ku mafaranga izi nzego z’umutekano zirimo abapolisi, abasirikare na Wazalendo babuguza ku mabariyeri atandukanye n’izindi batangisha mu mihanda yo muri uyu mujyi wa Uvira. Ahanini i Kamvimvira no kuri Mulongwe.

Uyu mwuka mubi hagati y’izi nzego z’umutekano muri Uvira, watangiye kugaragara mu mpera za kiriya cyumweru gishize, ariko ukaba warafashe indi ntera aha’rejo ku wa kabiri.

Kimwecyo, mu ntangiriro zakiriya cyumweru gishize, Wazalendo ubwabo basubiranyemo bararwana baricyana. Harwanaga uruhande rwa Makanaki n’urundi ruyobowe na Beta Bango uzwi cyane nka Rene.

Imirwano hagati y’izi mpande zombi ikaba yaraberaga i Kavimvira no kuri Mulongwe.

Brig.Gen.Fabien, mu muhango wo ku muha inshingano zo kuyobora akarere ka 33 k’i ngabo za Congo, yatangaje ko agiye gukora ibishoboka byose agahosha amakimbirane ari hagati y’inzego zishinzwe umutekano.

Ubundi kandi asaba abaturage gutekana, ndetse anabizeza ko ingabo ayoboye zizarwanya umutwe wa m23, kandi ko zizisubiza ibice byose ugenzura.

Tags: UbuyoboziUvira
Share46Tweet29Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Ukuri kubivugwa kuri Kabila uwo bavuga ko yageze i Goma muri RDC.

Ukuri kubivugwa kuri Kabila uwo bavuga ko yageze i Goma muri RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?