Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

FARDC yakijweho umuriro w’imbunda muri Sake.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 23, 2025
in Regional Politics
0
I Sake habyukiye urugamba rukomeye hagati ya M23 na FARDC.
100
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC yakijweho umuriro w’imbunda muri Sake.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Intambara iremereye hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yazindutse ibera mu mujyi wa Sake muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu Yaruguru, ndetse biravugwa ko M23 yaba yafashe uyu mujyi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Iyi mirwano iri kubera muri Sake ihanganishije M23 n’ingabo za FARDC n’abambari bayo, amakuru avuga ko yatangiye igihe cy’urukerera rw’iki gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 23/01/2025.

Ni imirwano ikomeye kuko abaturiye inkengero zayo bavuga ko bari kumva ibiturika byinshi, kandi ko birimo kumvikanamo imbunda ziremereye n’izito.

Ati: “Imirepuko y’imbunda iraha muri Sake irakaze. Si nakubwira kuko biraturenze.”

Amasoko yacu yemeza ko ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, zirimo ingabo z’u Burundi, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’Abazungu baturutse i Buraya no muri Aziya, batangiye guhunga bava muri uyu mujyi muto wa Sake uherereye mu birometero nka 27 uvuye mu mujyi wa Goma.

Kuva ku wa kabiri w’iki Cyumweru turimo, urugamba rwo gufata umujyi wa sake ni bwo rwatangiye, kuko uyu mutwe wa M23 ni nabwo wigarurira uduce twunamiye mu mujyirwagati w’iyo centre.

Iyi nkuru ikemeza ko kuva mu ijoro ryaraye rikeye, ihuriro ry’Ingabo za Congo ryari muri uyu mujyi ni bwo bamwe mubarigize batangiye guhunga, ahanini abagwiriyemo ingabo z’u Burundi.

Ariko kugera ubu haba ku ruhande rwa M23 cyangwa rwa FARDC nta ruremeza ko uy’u mutwe waba wafashe uy’u mujyi, nk’uko bisanzwe bikorwa.

Gusa amakuru yo ku ruhande yemeza ko m23 yamaze kuwinjiramo kandi ko yawufashe.

M23 gufata uyu mujyi wa Sake byaba bigiye kuyorohera kwinjira mu mujyi wa Goma bitayigoye. Kimwecyo birayisaba kubanza kubohoza utundi duce twingenzi two muri teritware ya Nyiragongo twinjira muri uwo mujyi munini w’intara ya Kivu Yaruguru.

Ibyo bibaye kandi mu gihe uyu mutwe wa M23 uheruka gufata umujyi wa Minova, wo uri muri Kivu y’Amajy’epfo.

Kuri ubu abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 bakaba bageze mu birometero nka 60 uvuye mu mujyi wa Bukavu.

Tags: FardcM23Sake
Share40Tweet25Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post

Ibigezweho ku mirwano hagati ya FARDC na M23 muri Kivu Yaruguru.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?