• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

FARDC yakozanyijeho na Twirwaneho, naho abacimba n’or bahuye n’akaga mu Minembwe.

minebwenews by minebwenews
December 25, 2024
in Regional Politics
0
FARDC yakozanyijeho na Twirwaneho, naho abacimba n’or bahuye n’akaga mu Minembwe.
119
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC yakozanyijeho na Twirwaneho, naho abacimba n’or bahuye n’akaga mu Minembwe.

Abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), bari muri patrol i Lundu bahuye n’abasore bo muri Twirwaneho, maze bararasana akanya kangana nko guhumbya no guhumura ariko ntawahagiriye ikibazo. Fardc kandi yagabye igitero mu bacimba n’or; ibi byatumye ibiterane bya Noel hamwe nahamwe muri Minembwe bihagarara.

Hari igihe c’isaha zitatu n’igice zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/12/2024.

Amakuru avuga ko agace FARDC yarasaniyemo na Twirwaneho ni agahereye hafi no kwa Pasiteri Sironi wa Banyabyinshi i Lundu ugana kwa Reverend Murondanyi.

Byavuzwe ko kugira ngo habe uko gukozanyaho, hagati y’impande zombi, ni mu gihe FARDC yari muri patrol (Patrouille) bagwa gitumo aho Twirwaneho yari iri, maze bahita batangira kwatsa umuriro w’imbunda.

Byaje kurangira uruhande rwa Leta ruyabangiye ingata. Aya makuru avuga ko nta wa komeretse ku mpande zombi, kandi ntawapfuye.

Ibyo byabaye mu kanya gato, ariko byatumye Reverand Harera wo mu itorero rya Celpa i Lundu asezerera abakristo gutaha ahita anarangiza igiterane cya Noel cyari cyatangiye ku munsi w’ejo hashize i Lundu.

Nanone kandi nyuma y’iryo rasana ryabaye i Lundu, FARDC yateye abacimba n’or bakoreraga uwo murimo mu mashimo yo ku Runundu rwa 8ème CEPAC, aho byanavuzwe ko yabakubitaguye inkoni nyinshi, irangije ibanyaga n’izo bari bamaze kwimba, nk’uko iy’inkuru yahawe Minembwe.com.

FARDC ikorera mu Minembwe, ikoze ibyo mu gihe n’ubundi yashinjwaga kwangiriza imirima y’abaturage, harimo kwiba ibihingwa, ndetse no kubirandura.

Usibye n’ibyo ubushize izo ngabo zarasaguye Inka z’Abanyamulenge muri ibyo bice, hapfa izibarirwa mu icumi, izindi zirakomereka.

Hagati aho mu Minembwe umutekano waho warushijeho kuzamba, nyuma y’igitero FARDC yagabye mu Kalingi ahatuwe n’abaturage mu mpera z’u kwezi kwa Cumi n’umwe uyu mwaka.
Kuva icyo gihe impande zombi zakomeje kurebana ayingwe, ibishobora kuzabyara intambara ikomeye muri aka karere.

Tags: BakozanyijehoFardcI LunduTwirwaneho

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?