Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

FARDC yateye abaturage inasahura mu mazu yabo mu Minembwe.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
December 25, 2024
in Regional Politics
0
FARDC mu Minembwe yazindutse ikora icyashatse gutera abaturage ubwoba.
103
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC yateye abaturage inasahura mu mazu yabo mu Minembwe.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Brigade ya 21 y’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yateye imihana y’abaturage itandukanye, igize komine ya Minembwe, mu misozi miremire y’Imulenge mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, irangije isahura n’ibyabo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Ibitero bya FARDC yagabye mu baturage baturiye uduce two muri Minembwe, yatangiye ku bigaba igihe c’isaha zitatu n’igice zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/12/2024.

Tumwe mu duce twibasiriwe n’ibyo bitero, hari ak’i Lundu, Lwiko na Lunundu kuri Evomi.

Aya makuru avuga ko iz’i ngabo za Leta mu kugaba ibyo bitero yakoresheje imbunda zirasa kure, kuko irimo irarasira mu ntera.

Ni mu gihe imbunda zayo irimo gukoresha irasa kuri Evomi mu baturage, zishinze mu ka rango hejuru ka Lunundu, naho izo ikoresha irasa mu muhana wo kwa Sironi i Lundu, zishinze mu irango ryo kwa Buhimba.

Ibi byatumye abaturage baturiye imihana yo ku Lunundu bahunga, abo ku Lunundu rwa Mutanoga, mu Basegege no muri CEPAC, bahungiye mu bice bigana Kabingo, mu gihe abo ku Lunundu rwo muri Gatolika bahungiye mu bice byo ku w’i Mishashu.

I Lundu naho abenshi bahunze cyane cyane abegereye uduce turi kuberamo imirwano.

Amakuru akomeza avuga ko “Twirwaneho yatabaye abaturage bagabweho ibyo bitero, maze urugamba rurushaho ku remera hagati y’impande zombi.”

Aya makuru kandi avuga ko FARDC yasahuye mu mazu y’abaturage ku Lunundu rw’Abakomite n’i Lundu ryo kwa Buhimba. Muri bimwe byavuzwe basahuye harimo ibishimbo, amafu n’imyenda ndetse n’amatungo magufi, ihene n’inkoko.

Hari kandi n’amakuru avuga ko hari abaturage ubwo bahungaga bava ku Lunundu, FARDC yaberekejeho imbunda irabarasa, gusa ntiharamenyekana ko hoba hari abakomeretse, usibye umuturage wakomerekeye i Lundu arashwe n’izi ngabo za FARDC.

Hagati aho akarere kose ka Minembwe karimo kumvikanamo urusaku rw’imbunda rwinshi, izi remereye n’izito.
Kugeza ubu imirwano iracyakomeye.

Uko biza kugenda bihinduka turabitangaza, nk’uko kuri Minembwe.com tubikora buri gihe.

Tags: FardcIntambaraMinembweTwirwaneho
Share41Tweet26Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Ibitero FARDC yagabye mu baturage mu Minembwe, byaguyemo abasivile Babanyamulenge, gusa, Twirwaneho yayikubise inshuro.

Ibitero FARDC yagabye mu baturage mu Minembwe, byaguyemo abasivile Babanyamulenge, gusa, Twirwaneho yayikubise inshuro.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?