FARDC yateye abaturage inasahura mu mazu yabo mu Minembwe.
Brigade ya 21 y’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yateye imihana y’abaturage itandukanye, igize komine ya Minembwe, mu misozi miremire y’Imulenge mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, irangije isahura n’ibyabo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ibitero bya FARDC yagabye mu baturage baturiye uduce two muri Minembwe, yatangiye ku bigaba igihe c’isaha zitatu n’igice zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/12/2024.
Tumwe mu duce twibasiriwe n’ibyo bitero, hari ak’i Lundu, Lwiko na Lunundu kuri Evomi.
Aya makuru avuga ko iz’i ngabo za Leta mu kugaba ibyo bitero yakoresheje imbunda zirasa kure, kuko irimo irarasira mu ntera.
Ni mu gihe imbunda zayo irimo gukoresha irasa kuri Evomi mu baturage, zishinze mu ka rango hejuru ka Lunundu, naho izo ikoresha irasa mu muhana wo kwa Sironi i Lundu, zishinze mu irango ryo kwa Buhimba.
Ibi byatumye abaturage baturiye imihana yo ku Lunundu bahunga, abo ku Lunundu rwa Mutanoga, mu Basegege no muri CEPAC, bahungiye mu bice bigana Kabingo, mu gihe abo ku Lunundu rwo muri Gatolika bahungiye mu bice byo ku w’i Mishashu.
I Lundu naho abenshi bahunze cyane cyane abegereye uduce turi kuberamo imirwano.
Amakuru akomeza avuga ko “Twirwaneho yatabaye abaturage bagabweho ibyo bitero, maze urugamba rurushaho ku remera hagati y’impande zombi.”
Aya makuru kandi avuga ko FARDC yasahuye mu mazu y’abaturage ku Lunundu rw’Abakomite n’i Lundu ryo kwa Buhimba. Muri bimwe byavuzwe basahuye harimo ibishimbo, amafu n’imyenda ndetse n’amatungo magufi, ihene n’inkoko.
Hari kandi n’amakuru avuga ko hari abaturage ubwo bahungaga bava ku Lunundu, FARDC yaberekejeho imbunda irabarasa, gusa ntiharamenyekana ko hoba hari abakomeretse, usibye umuturage wakomerekeye i Lundu arashwe n’izi ngabo za FARDC.
Hagati aho akarere kose ka Minembwe karimo kumvikanamo urusaku rw’imbunda rwinshi, izi remereye n’izito.
Kugeza ubu imirwano iracyakomeye.
Uko biza kugenda bihinduka turabitangaza, nk’uko kuri Minembwe.com tubikora buri gihe.