FARDC Yifashishije Drones mu Gutera Ibisasu mu Bice by’i Mulenge, Kivu y’Amajyepfo
Mu misozi miremire y’i Mulenge, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, amakuru aturuka mu baturage yemeza ko muri iki gitondo cyo ku Cyumweru, ingabo za FARDC ziri gukoresha drones mu gutera ibisasu mu bice bya Kalingi n’inkengero zayo muri teritware ya Mwenga. Kalingi iherereye hagati ya Minembwe na Mikenke, unyuze mu nzira zibisambu, ikaba kandi ikunze kuba ahantu hagoye kugerwaho mu bihe by’intambara.
Nk’uko ubuhamya bw’abaturage bahawe Minembwe Capital News bubigaragaza, drones za FARDC zatambutse mu ijoro, zitera ibisasu mu bice bitandukanye bya teritware ya Fizi. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, nabwo zateye ibisasu mu Mikenke, ahatuye Abanyamulenge.
Umwe mu baturage wifuje kutagaragaza amazina ye, yavuze ati:
“Mu ijoro drones zaratambutse zirasa mu bice bya Fizi, naho ubu mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 15/03/2026, zirikuturasa mu Kalingi. Ejo nibwo zaturashe za Mikenke.”
Ibi bikorwa byongera kugaragaza ubukana bw’imirwano ikomeje gufata indi ntera mu karere ka Kivu y’Amajyepfo, aho abaturage basigara mu bwoba no mu ihungabana rikabije, umutekano ugahungabana cyane. Abashinzwe umutekano hamwe n’imiryango mpuzamahanga barasabwa gukurikirana iyi mikorere y’ingabo mu rwego rwo gukumira ibihombo ku baturage batagira kivurira.
Amateka y’ako gace agaragaza ko i Mulenge n’ibice byaho byagiye biberamo imirwano itandukanye y’ubwicanyi, kandi ikoreshwa ry’indege zidafite abapilote (drones) rikomeje gutuma intambara iba ndende kandi igira ingaruka zikomeye ku mutekano w’abaturage.





