FDLR ibyo gushyira intwaro hasi ntibikozwa, ahubwo yavuze ko yiteguye kurwana-ibirambuye
Mu gihe Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yatangije ubukangurambaga bwo gusaba inyeshyamba za FDLR gushyira hasi intwaro no kwishyikiriza mu mahoro kugira ngo zoherezwe mu Rwanda, ubuyobozi bwa FDLR bwatangaje ko butazigera bwemera icyo cyemezo keretse habayeho ibiganiro na Leta y’u Rwanda.
Mu butumwa bushya bwashyizwe hanze n’abavuga ko ari abavugizi ba FDLR, bavuze ko “bazakomeza kurwana kugeza Kigali yemeye kwicarana na bo mu biganiro by’amahoro.” Ibi bije nyuma y’aho Kinshasa na Kigali bashyize umukono ku masezerano yo ku wa 27/06/ 2025, asaba ko FDLR ishyira hasi intwaro, igasubizwa mu Rwanda ku bushake cyangwa ku gahato.
Leta ya Congo itangaza ko iyo FDLR yanze kwishyikiriza ku neza, hazakurikizwa ingufu za gisirikare. Iyo gahunda y’ingufu iravugwa ko igeze kure mu itegurwa, hashingiwe ku bufatanye hagati ya Kinshasa na Kigali mu rwego rwo kurandura imitwe y’iterabwoba igikorera mu Burasirazuba bwa Congo.
FDLR, igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, imaze imyaka irenga 25 ikorera mu mashyamba ya Congo. Kuva hatangiye imirwano ikaze hagati ya FARDC n’umutwe wa M23, harushijeho kugaragara ubufatanye hagati ya FDLR n’igisirikare cya Congo, nubwo Kinshasa ikomeza kubihakana mu ruhame.
Umuvugizi wa Leta ya Congo ntiyigeze agira icyo atangaza kuri ibi byatangajwe na FDLR, ariko abakurikiranira hafi iby’umutekano mu karere bemeza ko imikoranire hagati y’izi nyeshyamba na FARDC ariyo mpamvu ikomeye y’ubwumvikane buke hagati y’u Rwanda na Congo.
Ibi biremeza ko ikibazo cya FDLR kikiri imbogamizi ku mahoro arambye mu karere, ndetse bigaragaza impungenge ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mashya hagati ya RDC n’u Rwanda.





