FDLR na FLN b’injiye mu ishamba gufatikanya n’ingabo z’u Burundi ngo batere igihugu cy’u Rwanda.
Ni umutwe w’inyeshamba wa FDLR, urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda, hamwe na FLN byavuzwe ko byamaze gufatikanya n’igisirikare cy’u Burundi kugira ngo batere igihugu cy’u Rwanda.
Kuri ubu amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi yemeza ko ziriya nyeshamba ko zamaze kw’injira mu ishamba rya kibira mu rwego rwo gushaka uko batangira kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, nk’uko ay’amakuru yatanzwe n’abaturage baturiye ahitwa Rutorero, Gafumbegeti, Gasebeyi, Ruhororo Bumba, Ndora Myave na Bihembe, muri Komine Mabayi na Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoki.
Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru cya Sos media Burundi, dukesha iy’inkuru ba yibwiye ko FDLR na FLN ko b’injiye mu ishamba rya kibira bavuye mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri ubu bakaba bari mu ishyamba hamwe n’imbonerakure n’ingabo z’u Burundi.
Ay’amakuru kandi yemejwe n’abasirikare b’u Burundi badashima ibyo leta ikora. Gusa Guverineri w’i Ntara ya Cibitoki, ari nawe ukuriye ibikorwa bya gisirikare muriyo Ntara, yavuze ko ay’amakuru ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Umusirikare w’u Burundi watanze ay’amakuru kuri SOS media Burundi yagize ati: “Ni inyeshamba za FLN n’Interahamwe, misiyo yabo ni ukugaba ibitero ku Rwanda kugira ngo bigarurire icyo gihugu ba cyomeke ku Burundi.”
Hagize igihe havugwa ko ingabo z’u Burundi ko zakomeje kurundwa mu mashamba y’icyo gihugu ahuza u Rwanda n’u Burundi, mu rwego rwo kw’itegura ko ingabo z’u Burundi zigaba ibitero mu Rwanda, ndetse ibi byatangiye n’ambere y’uko u Burundi bufunga imipaka iruhuza n’u Rwanda.
Ni mugihe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cumi nabiri umwaka ushize, ingabo z’u Burundi zari mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, muri RDC zashizwe ku butaka bwiyo Ntara iruhuza n’u Rwanda, nka Nyangezi, Kamanyola, i Djwi, Ngomo, ndetse no mo kibaya cya Rusizi.
FDLR ikaba yongeye k’umvikana mu mugambi umwe n’u Burundi wo kurwanya u Rwanda, hashize iminsi mike perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, atangaje ko ahuriye na RDC muri gahunda yo guhirika perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Ninyuma y’uko Evariste Ndayishimiye mu mpera z’u mwaka ushize yashinje u Rwanda guha ubufasha umutwe w’inyeshamba wa Red Tabara, urwanya ubutegetsi bwa Bujumbura.
Bruce Bahanda.