• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 17, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

U Rwanda Rwamaganye Uburyarya bw’Amahanga ku Ntambara yo muri RDC

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
March 12, 2026
in Regional Politics
0
U Rwanda Rwamaganye Uburyarya bw’Amahanga ku Ntambara yo muri RDC
71
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Rwanda Rwamaganye Uburyarya bw’Amahanga ku Ntambara yo muri RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko uburyo umuryango mpuzamahanga witwara ku ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) burangwa nokubogama n’uburyarya, aho hari aho uhitamo kuvuga ukundi cyangwa ukirengagiza ibyaha bikomeye byibasira abasivile.

READ ALSO

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza

Yabitangaje nyuma y’aho tariki ya 11/03/2026 ibihugu byinshi byiganjemo iby’i Burayi ndetse n’imiryango mpuzamahanga bigaragaje akababaro byatewe n’urupfu rw’umuturage w’Umufaransa witwa Karine Buisset, waguye mu gitero cya drones cyagabwe mu mujyi wa Goma. Icyakora, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe yabigaragaje, ayo magambo y’akababaro ntiyigeze agaragaza mu buryo busobanutse uwagabye icyo gitero, nubwo hari amakuru yizewe agaragaza ko cyagabwe n’ingabo za Leta ya RDC.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko bitangaje kubona amahanga ahita ashyira mu majwi impande zose ziri mu makimbirane aho kuvuga ukuri ku wabigizemo uruhare. Yavuze ko n’ubwo hari ibimenyetso byerekana ko igitero cya drone cyagabwe n’ingabo za RDC, ibihugu bimwe n’imiryango mpuzamahanga byahisemo gusaba ko hashyirwaho komisiyo yigenga ikora iperereza, aho kuvuga mu buryo butaziguye uwagikoze.

Yongeyeho ko ibi ari urugero rw’uburyo ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC bikunze gufatwa mu buryo burimo kubogama, kuko igihe ingabo za RDC zigabye ibitero byibasira abasivile, cyane cyane mu bice bituwe n’Abanye-Congo b’Abatutsi barimo Abanyamulenge, amahanga akenshi ahitamo guceceka.

Yatanze urugero ku bitero bya drones byagiye bigabwa mu gace ka Minembwe, aho abaturage benshi baguye muri ibyo bitero, ariko bikaba bitarigeze bituma umuryango mpuzamahanga ugaragaza impungenge cyangwa ngo uvuge ku buryo bugaragara abari babigizemo uruhare.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kenshi iyo amahanga agize icyo avuga ku byaha bikozwe n’ingabo za RDC, ahitamo gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga. Ariko ngo kenshi ibyo bikorwa mu rwego rwo kugaragaza ko hari igikorwa gikozwe, nyamara mu by’ukuri bigamije gushyingura dosiye aho kuyikurikirana.

Yagarutse ku gitero cya drone cyagabwe tariki ya 03/01/2026 mu gace ka Masisi, cyahitanye abaturage benshi abandi bagakomereka. Nyuma y’icyo gitero, misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, MONUSCO, yasabye ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane abagikoze, babiryozwe. Gusa, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe yabigaragaje, iryo perereza ntiryigeze rikorwa.

Ati: “Birababaje kubona ko muri iki gihe isi igezemo, amahame mpuzamahanga n’amategeko agenga umubano w’ibihugu asa n’ayatakaje agaciro. Ubuzima bw’abantu bugahabwa agaciro gake iyo inyungu z’ibihugu bikomeye zishobora kubangamirwa.”

Minisitiri Nduhungirehe kandi yagaragaje ko hari ibikorwa n’imvugo byagiye bitangwa n’ubuyobozi bwa RDC bituma umutekano w’akarere ugeramiwe. Yavuze ko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yagiye atangaza amagambo akomeye arimo no kuvuga ko ashobora kugaba ibitero ku Rwanda.

Yongeyeho ko mu gihe ibyo bibazo byose bikomeje kugaragara, Abanye-Congo b’Abatutsi bakomeje kuba mu byago byo kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ingabo za Leta, nyamara umuryango mpuzamahanga ntugaragaze ubushake bwo kubihagarika.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko mu gihe ibitero bya drones bikomeje kugaragara hafi y’umupaka w’u Rwanda, ingabo z’u Rwanda zizakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo zirinde ubusugire bw’igihugu ndetse n’umutekano w’abaturage bacyo.

Yavuze ko u Rwanda rutazigera rwemera ko umutekano warwo ubangamirwa, cyane cyane mu gihe hari ibikorwa by’intambara bishobora gukwirakwira mu karere kose k’Ibiyaga Bigari.

Ibi bibaye mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa RDC ikomeje gukaza umurego, aho amakimbirane hagati ya Leta ya Kinshasa n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro akomeje gutuma abaturage benshi bava mu byabo, abandi bagahitanwa n’imirwano imaze imyaka irenga makumyabiri ihungabanya umutekano w’akarere.

Tags: AmahangaRdcUburyarya

Related Posts

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza
Regional Politics

Bujumbura Mu Rujijo: Pasiteri Isidori Mbayahaga Ari Kubazwa n’Inzego z’Iperereza

September 14, 2026
Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR
Regional Politics

Rwanda–Burundi: Amagambo Akomeye ya Nduhungirehe Asubiza Bizimana ku Kibazo cya FDLR

September 14, 2026
Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura
Regional Politics

Following the Arrest of Three Pastors, Another Munyamulenge Arrested in Bujumbura

September 12, 2026
Nyuma y’Abapasitori Batatu, Undi Munyamulenge Yafashwe i Bujumbura
Regional Politics

Nyuma y’Abapasitori Batatu, Undi Munyamulenge Yafashwe i Bujumbura

September 12, 2026
Amayobera ku Ifatwa ry’Abapasitori Batatu b’Abanyamulenge mu Burundi: Pasitori Jelos Yafatiwe ku Kibuga cy’Indege
Regional Politics

Amayobera ku Ifatwa ry’Abapasitori Batatu b’Abanyamulenge mu Burundi: Pasitori Jelos Yafatiwe ku Kibuga cy’Indege

September 11, 2026
Next Post
Ku Ndondo: Wazalendo Bahahuriye n’Urugamba Rukomeye, Abatari Bake Bahasiga Ubuzima

Ku Ndondo: Wazalendo Bahahuriye n’Urugamba Rukomeye, Abatari Bake Bahasiga Ubuzima

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • RDC: Inkongi y’Umuriro i Kingabwa, Ibibazo ku Mikorere y’Inzego z’Ubutabazi
  • Les déclarations des FARDC sur les combats à Masisi contredisent la réalité sur le terrain
  • Ibyatangajwe na FARDC ku Rugamba rwo muri Masisi Bitandukanye n’Ukuri ku Bibera ku Butaka
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?