FDLR nyuma yo gukubitwa na m23, bamwe muri yo bahungiye mu Rwanda.
Abarwanyi batatu bo mu mutwe wa FDLR bahoraga muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, bishyikirije inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Amakuru avuga ko aba barwanyi bo mu mutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda, bambutse mu Rwanda muri iki gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 07/01/2025.
Kandi ko bambukiye ahitwa mu Kigezi hahereye mu murenge wa Busesamana mu Rwanda.
Aba barwanyi baje ari batatu n’imbunda zabo zitatu, ndetse kandi bari bitwaje na motolora (icyombo).
Ubuyobozi bw’ibanze bw’u Rwanda bwemeje aya makuru nk’uko iy’inkuru dukesha umuseke yabitangaje.
Umuseke wavuze ko ubuyobozi bwagize buti: “Ayo makuru ni yo rwose, muri Busesamana, abantu bishyikirije ubuyobozi bavuye muri FDLR cyangwa bavuye mu buhungiro muri RDC, baba baje kubera ko bafite icyizere igihugu binjiye, tuba dusaba abaturage bacu gukomeza kuvuga ibyiza bafite kugira ngo abatinya batinyuke baze dufatanye gukomeza kubaka igihugu.”
Kiriya kinyamakuru cyanatangaje kandi ko mu mpera z’u mwaka ushize mu kwezi kwa Cumi nabiri Ntibitura Jean Bosco umuyobozi wo muri ibyo bice, mu nama yagiranye n’abaturage bo mu kibaya cya Rusizi yabanenze kuba barebera abana bajya mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo. Abasaba kutazongera kubemerera kugana iyo mitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.