Fizi: Amashusho y’Itsinda Ryiyita Abapinga-Kristo Yateje Amatsiko, Abakuze na Bo Bagaragara Bihakana Yesu Kristo
Minembwe Capital News (MCN)
Hagaragaye amashusho y’abantu benshi bari bateraniye mu nzu isa n’urusengero, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bavuga ko ari abahakana Yesu Kristo, bazwi nk’abapinga-Kristo. Muri ayo mashusho, humvikanamo abantu bavuga Igiswahili n’Ikibembe, aho uwari ubayoboye yavugaga ati: “Bapinga-Kristo, oye!”, abandi bakamusubiza bati: “Oye!”
Muri ayo mashusho, uwo muyobozi yahagurukije abagabo batatu bakuze, ababaza imyaka yabo. Uwa mbere yavuze ko afite imyaka 60, uwa kabiri avuga ko afite 66, naho uwa gatatu avuga ko afite 73. Nyuma yo kumva imyaka yabo, uwo muyobozi yavuze ko hari abamushinjaga kuba yarashyize ubwenge kubera kwihakana Yesu Kristo, ariko ko ayo mashusho agaragaza ko n’abantu bakuze na bo bamwihakanye. Yongeyeho ko abantu bose bari muri iryo teraniro bahuje iyo myemerere.
Nyuma yaho, yahaye ijambo umusaza w’imyaka 73 kugira ngo asobanure ibyo yise “imizimu y’abasekuruza”. Uwo musaza yavuze ko abakurambere babo bajyaga gutegura amafunguro n’inzoga, bakabijyana ahantu bashyinguraga ababo, bakavuga ko babishyiriye imyuka y’abasekuruza. Yongeyeho ko muri iyo mihango babyinaga, bakanaririmba indirimbo zisingiza Satani.
Uwari uyoboye iryo tsinda yakomeje avuga ko Abanyafurika batagomba gukomeza kuyobywa n’inyigisho z’amadini yazanywe n’abazungu. Yavuze ko Yesu Kristo atigeze abaho, ko Ubukristo ari ikinyoma abazungu bazanye muri Afurika, anashimangira ko intego ye ari ugucungura umugabane wa Afurika, awukuramo ibyo yita inyigisho z’ibinyoma, akazana ibyo we asobanura nk’ukuri.
Aya mashusho yongeye kugaragaza imyemerere y’iri tsinda ry’abantu bahakana Ubukristo, bakavuga ko inyigisho za Yesu Kristo ari izakomotse ku bazungu, mu gihe bo bavuga ko bashaka gusubiza Abanyafurika ku myemerere y’abasekuruza babo.
Nk’uko bigaragara muri ayo mashusho, yafashwe vuba aha. Impamvu ni uko harimo agace kagaragaza imbere mu nzu iri tsinda ryari riteraniyemo, hagaragayemo amashusho yafashwe mu kwezi kwa cumi turimo, muri uyu mwaka wa 2026.
Minembwe Capital News (MCN)
